Buri tariki ya 13 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda n’Isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wa Radiyo. Uyu munsi ubaye mu gihe Radiyo ikomeje gufata imitima y’Abanyarwanda n’Isi muri rusange.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bugaragaza ko kugeza ubu Abanyarwanda batunze radiyo bageze kuri 86.1% .
Mu Rwanda ingo hafi icyenda mu 10 zifite radiyo, bigaragaza uruhare rwa radio mu iterambere, binyuze mu gusakaza amakuru.
Radiyo iracyari igikoresho cy’ibanze cyane mu kugeza amakuru ku baturage, nubwo telefoni zigendanwa n’imbuga nkoranyambaga biri kuzamuka cyane.
Abanyarwanda bihebeye Radiyo
Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwagaragaje ko hafi 90% – 95% by’ingo mu mijyi nka Kigali batunze telefoni, kandi telefoni nyinshi zigira radiyo .
Ibi bishimangirwa n’uburyo abantu kenshi mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba , baba bari kumva radiyo , haba mu kumva amakuru n’ibiganiro bica ku maradiyo atandukanye.
By’umwihariko mu bice by’icyaro, radiyo iyakomeje kuba isoko ya mbere y’amakuru, aho usanga ingo nyinshi zikiyikoresha kuko idahenze kandi itagusaba kuba ufite amashanyarazi ahubwo zikoresha amabuye .
Bitandukanye no mu mijyi aho bamwe iyo badakurikiye radiyo kuri za telefoni, bakoresha imiyoboro ya interineti irimo na Youtube.
Uwahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Aldo Havugimana , yigeze kuvuga uburyo kuba abanyarwanda barenga 80% batunze radiyo, bigaragaza uburyo bihebeye icyo gikoresho gitanga amakuru .
Ati ” Ni ukuvuga ngo ni yo abaturage bazinduka, cyangwa se baryama bakererewe babasha kumva, ni yo soko y’amakuru ihoraho ku Banyarwanda hafi ya bose. Ni ukuvuga ko radio irenze kuba igitangazamakuru! Radio ni ubuzima bw’Abanyarwanda, bazinduka bayumva bakarara bayumva….”
Yakomeje ati ” Radio mu Rwanda ni urubuga ndakumirwa rw’ubwisanzure no kubona amakuru mu gihugu hose. “
Icyegeranyo cya 2024 ku bipimo by’iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, cyagaragaje ko abanyarwanda bafitiye icyizere itangazamakuru ku kigero cyo hejuru.
Radiyo ifitiwe ikizere ku kigero cya 97.0% kuko abaturage bakoresha amakuru bakuye kuri radiyo . Ni mu gihe televiziyo yo amakuru yayo, akoreshwa ku kigero cya 44.9%.
Amakuru yo mu binyamakuru byo kuri internet yizerwa ku kigero cya 31% . Ni mu gihe amakuru yo ku mbuga nkoranyambaga yo ari 28.5%.





