sangiza abandi

Abanye-congo baba mu Rwanda batakambiye amahanga basaba gutaha

sangiza abandi

Impunzi z’abanye-congo baba mu Rwanda, zatakambiye amahanga zisaba Imiryango Mpuzamahanga kubakorera ubuvugizi kubera ko bifuza gutaha mu gihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC).

Ni ubutumwa impunzi z’abanye-congo zituye mu Rwanda zatangiye mu rugendo rw’amahoro bakoreye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iherereye mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026.

Uru rugendo rwaje gukomereza no ku zindi Ambasade zirimo iya Qatar, France, u Budage, iy’Umuryango w’Abibumbye n’izindi. Rwari rugamije kwamagana ubwicanyi, imvugo z’urwango n’ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo, bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo.

Kabera Denny uri mu bitabiriye uru rugendo yavuze ko ari urugendo rw’amahoro, rugamije kwereka amahanga akababaro baterwa n’ivangura bakorerwa na Leta ya Congo bahorwa ko bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

‎Ati “Twaje ahangaha kugirango twereke amahanga akababaro dufite duterwa na Leta ya Congo, ariko tukagakorerwa nk’Abatutsi b’Abanye-Congo, ariko bo bakavuga ko tutari abanye-Congo, ahubwo turi Abanyarwanda.”

Kabera yasobanuye ko kimwe mu byabasunikiye gukora uru rugendo ari amagambo aherutse gutangazwa n’Umuvugizi w’Ingabo za Leta ya Congo, Gen Silver Ekenge asebya abakobwa bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Congo.

Yakomeje avuga ko basaba amahanga ko abakorera ubuvugizi bakabona ubutabera, bagataha mu bihugu byabo ndetse na Leta ya Congo ibakorera ivangura igafatirwa ibihano.

Ati” Turasaba amahanga kugirango adukorere ubuvugizi, icya mbere turashaka gutaha, icya kabiri ni ubutabera, ni ugufatira ibyemezo Leta ya Congo ikomeje kuzana amacakubiri mu baturage bayo.”

‎Bisore Ngemanyi Albert nawe uri mu Banye-Congo bamaze igihe bahungiye mu Rwanda, yashimangiye ko amagambo y’u Rwanda ageza kuri Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda mu 1994.

‎Ati “Tuzi aho amagambo y’urwango yagejeje ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, yagejeje kuri Jenoside, ntitwifuza kuzongera kubona ibyo bintu.

Turasaba gutaha kuko ayo magambo y’urwango niyo akomeza kudutsikamira abakiriyo nabo bagahunga kuko bari kubatoteza.”

‎Bisore yavuze ko bakeneye ubuvugizi bwo kugirango bahabwe ubwenegihugu bw’igihugu cyabo cya Congo, nk’abandi baturage.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]