Kuri uyu wa Mbere, abanyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye basubukuye amasomo y’Igihembwe cya gatatu cy’amashuri cy’umwaka w’amashuri wa 2025/26.
Ku rwego rw’Igihugu, iki gihembwe cyafunguriwe ku ishuri rya GS Saint Famille riherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, Nelson Mbarushimana ubwo yasuraga abanyeshuri bo kuri GS Saint Famille kuri uyu munsi wa mbere w’amasomo yabasabye kwiga bashyizeho umwete, kudasiba na rimwe ndetse no kutazana telefone ku ishuri.
Mbarushimana kandi yasabye abanyeshuri kurangwa n’indangagaciro remezo z’umuco Nyarwanda ari zo: Ubumwe, Umurimo, Gukunda Igihugu n’Ubupfura byumwihariko muri iki gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa REB kandi yaganiriye n’abarimu aho bemeranije ko bagiye kujya bakora urutonde rw’abana bitabiriye ishuri buri munsi.
Abanyeshuri batangiye igihembwe cya gatatu mu gihe bari bamaze ibyumweru bitatu mu biruhuko batangiye guhera ku wa 6 Mata 2026.
Iki gihembwe cya gatatu nicyo gisozwa n’ibizamini bya leta aho ibisoza amashuri abanza bizatangira ku wa 7 Nyakanga 2026 bisozwe ku wa 09 Kanama 2026, naho ibizamini bisoza ayisumbuye bizatangira ku wa 15 Kanama bisozwe ku wa 24 Kanama 2026.
Iri shuri rya Groupe Scolaire Sainte Famille ryashinzwe mu mwaka wa 1913, rikaba ari ryo shuri rya mbere ryubatswe mu Mujyi wa Kigali.
Kugeza ubu, Groupe Scolaire Sainte Famille ni rimwe mu mashuri icyenda y’amashuri y’Ibanze (Basic Education Schools) akorera mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.









