sangiza abandi

Abanyeshuri b’ishuri rikuru rya gisirikare batangiye urugendoshuri ku bidukikije

sangiza abandi

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze batangiye urugendoshuri rw’iminsi itanu rugamije kongera ubumenyi ku ruhare rwa politiki y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gusesengura uruhare rwa politiki y’u Rwanda ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere mu kugera ku mutekano n’iterambere birambye.” Ije mu gihe isi n’u Rwanda by’umwihariko bikomeje gushyira imbaraga mu kurengera ibidukikije no kubaka ejo hazaza harambye.

Urugendoshuri rwatangirijwe ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo giherereye i Kimihurura, aho abanyeshuri bahawe ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyatanzwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye.

Mu kiganiro cye, Dr Arakwiye yagaragaje ko politiki y’u Rwanda ku bidukikije igira uruhare rukomeye mu kubaka umutekano w’igihugu, cyane cyane binyuze mu kurengera umutungo kamere no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]