Abapolisi 222 bo muri Polisi y’u Rwanda (RNP) n’iya Sudani y’Epfo (SSNPS), basoje amahugurwa ahuriweho mu bijyanye no gucunga umutekano w’ibibuga by’indege no kurinda ituze rusange.
Aya mahugurwa yasojwe tariki ya 11 Ukwakira 2024, mu muhango wabereye mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa i Gishari. Yari amaze amezi abiri, akaba yaritabiriwe n’abapolisi 102 ku ruhande rw’u Rwanda n’abagera ku 120 bo ku ruhande rwa Polisi ya Sudani y’Epfo.
Muri aba bapolisi abagera kuri 99 bagizwe na 60 bo muri Sudani y’Epfo na 39 b’u Rwanda, bitabiriye amahugurwa ku bijyanye n’Umutekano w’ibibuga by’indege, yaberaga mu Kigo cya Polisi cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange, mu Karere ka Bugesera.
Abandi 123 bagizwe n’abo mu Rwanda 63 na 60 ba Sudani y’Epfo, bahuguwe ku bijyanye no kurinda ituze rusange yatangiwe mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yashimiye ubuyobozi bwa Polisi ya Sudani y’Epfo ku cyizere bagirira Polisi y’u Rwanda cy’ubufatanye mu bijyanye no kubaka ubushobozi ndetse ko bazakomeza gufatanya nk’ibihugu byombi mu by’umutekano.
Gen. Jackson Elia, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe abakozi n’amahugurwa muri Polisi ya Sudani y’Epfo, nawe yashimiye Polisi na Leta y’u Rwanda uburyo ikomeza gushyigikira Polisi ya Sudani y’Epfo mu bijyanye no kubaka ubushobozi, ndetse ashimira umuhate abitabiriye amahugurwa bagaragaje watumye babasha gusoza neza amahugurwa.









