sangiza abandi

Abasirikare bo muri Special Force barangije amahugurwa y’ibyumweru 22 yo guhangana n’iterabwoba

sangiza abandi

Abasirikare n’abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu Mutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force), basoje amahugurwa y’ibanze yo guhangana n’iterabwoba bari bamazemo ibyumweru 22.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu, yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako riherereye mu karere ka Bugesera, ndetse umuhango witabiriwe na ba ofisiye bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda RDF.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba  w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi aho yari ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko aya mahugurwa ingabo zo muri SOF zisoje yateguwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi abasirikare bo mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe SOF, binyuze mu kubaha ubumenyi buhambaye bubafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bigaragara muri iki gihe.

Yakomeje ivuga ko kandi yari agamije kubongerera ubushobozi bwo gutabara vuba no guhangana n’ibitero by’iterabwoba, ndetse no gukora ibikorwa byo gutabara abantu bafashwe bugwate n’imitwe y’iterabwoba.

Maj. Gen. Nyakarundi yashimiye abatoza ku bwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu gutanga amahugurwa n’amasomo afite ireme, akomeza gushimangira ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda.

Yashimiye kandi abasirikare basoje aya mahugurwa ku myitwarire myiza n’umuhate bagaragaje, anabifuriza kuzakoresha neza ubumenyi bungutse mu butumwa bazahabwa mu gihe kiri imbere.

Mu gihe cy’ibyumweru 22 bahawe amahugurwa atandukanye cyane cyane abafasha guhangana n’iterabwoba
Maj Gen Nyakarundi yashimiye abatoza ku bwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu guhugura ingabo zo muri SOF

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka