sangiza abandi

Abasirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrique bahawe imidali y’ishimwe

sangiza abandi

Abasirikare b’u Rwanda bagize batayo ya RWABAT-2 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, MINUSCA, bahawe imidali ya Loni bashimirwa uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro no kugarura ituze muri iki gihugu.

Ibirori byo gutanga imidali byabereye ku kigo cya gisirikare cya Bossembele, giherereye mu Ntara ya Ombella-M’Poko. Biyobowe ku buryo bwihariye n’Umuyobozi wungirije wa Segiteri y’Iburengerazuba, Col Mohamed Said, wari uhagarariye Umuyobozi w’Ingabo za MINUSCA.

Col Mohamed Said yashimiye ingabo z’u Rwanda ku bw’uruhare rukomeye zagize mu bikorwa by’amahoro, avuga ko imidali ya Loni ari ikimenyetso cy’ishimwe kuri aba basirikare bagaragaza ubwitange, ubunyamwuga n’umuhate mu kurinda abasivili no gusubiza amahoro mu bice bifite umutekano muke.

Ati: “Mu izina ry’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za MINUSCA n’ubuyobozi bwose, ndabashimira ku kazi mukomeje gukora mu mezi icumi ashize, kagaragaza ubutwari n’ubunyamwuga mu butumwa bugoye cyane bwo kurinda abasivili no gushyigikira ituze ryabo.”

Yakomeje agira ati “Umusanzu wanyu wasize igisobanuro gikomeye mu mibereho y’abaturage bo mu duce mushinzwe.”

Yanashimye kandi ubuyobozi bwa RDF kubwo gutegura no kohereza ingabo zahawe amahugurwa, zifite ibikoresho bihagije kandi ziteguye, ashimangira ko u Rwanda rukomeje kugaragaza umuhate mu bikorwa byo kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Lt Col Ndanyuzwe Muzindutsi, ukuriye RWABAT-2, yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA n’inzego z’ibanze zo muri Centrafrique ku bufatanye bagiranye muri ubu butumwa barimo, avuga ko iyi midali ari ishimwe ribongerera imbaraga mu gukomeza kurangwa n’ubutwari no gukora neza inshingano.

Mu gihe bamaze muri ubu butumwa, abasirikare b’u Rwanda bakoze ibikorwa bitandukanye ku muhanda nyamukuru wa gisirikare uzwi nka Main Supply Route One, uhuza umurwa mukuru wa Bangui n’igihugu cya Cameroun.

Ibyo bikorwa birimo kugenzura imihanda (patrols), guherekeza amakamyo atwara ibikoresho (convoy escorts), ndetse no gusukura imihanda (road clearance), byose bigamije gutuma uwo muhanda ukomeza gutekana kandi wizewe nk’inzira ihuza Bangui na Cameroun.

Photos:

Photos: RDF

[fluentform id="3"]