Impunzi zituruka mu bihugu bitandukanye zicumbitse mu Nkambi ya Mahama n’abayituriye bo mu Karere ka Kirehe bishimiye kubona inzu nshya y’ubucuruzi ya ‘Mahama Bussiness Center’, izabafasha kongera umusaruro w’ibyo bakora no guteza imbere imibereho yabo.
Mahama Business Center yuzuye itwaye asaga miliyoni 360 z’amafaranga y’u Rwanda, izajya ikorerwamo ubucuruzi butandukanye bwaba ubw’ibyo kurya, ikoranabuhanga, amaresitora n’ibindi byinshi.
Iyi nzu y’ubucuruzi yubatse mu buryo bw’igorofa ifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi bagera muri 50 bakora batabyigana, ifite ibyumba 42 bisanzwe byagenewe abakora ubucuruzi buto, ndetse n’icyumba kinini gifite ubushobozi bwo kwakira abarenga 150.
Abaturage batuye mu Nkambi ya Mahama no hafi yayo baganiriye na RBA bavuga ko iyi nyubako ije ari igisubizo ku bikorwa byabo by’ubucuruzi.
Uwitwa Nyirahatangimana Seraphine wo mu Murenge wa Mahama yagize ati “Akamaro iyi nzu batwubakiwe yatumariye ni uko tubona hakeye, mbere hari mu mashitingi uhagera ukabona ubwinshi bw’abantu ariko nta heza ho gukorera bagira. Turashimira ubuyobozi bwadutekerejeho n’aba baterankunga bakaduha ahantu heza ho gukorera.”
Impunzi zituye muri iyi nkambi zigaragaza ko byari bigoye kuhakorera kuko hari ahantu hashaje, hameze nabi kandi hatari umutekano.
Ati “Byari igihombo, haba harimo umutekano muke, uba ubura ahantu ubika ibintu byawe bikaba ngombwa ko ubitahana mu rugo, biba ari ibintu bigoye.”
Abaturage bashimira Leta y’u Rwanda yabafashije kubona aho bakorera ndetse ikaba n’igitekerezo cy’imirimo bakoreramo bakiteza imbere.
Ubuyobozi bw’Inkambi ya Mahama buvuga ko iyi nzu izatuma habaho kwiyongera kw’ibikorwa by’ubucuruzi muri aka gace, bityo abacuruzi na bo bakagira uruhare mu kubyaza umusaruro amahirwe bafite no guteza imbere imibereho yabo mu buryo burambye.








