Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya bashyizweho n’Imana y’Abaminisitiri, yateranye ku wa 18 Ukwakira 2024, ndetse abasaba gukora neza inshingano bahawe.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ukwakira, nibwo aba bayobozi bagejeje indahiro zabo kuri Perezida Kagame, barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi wasimbuye Musabyimana Jean Claude na Mark Bagabe Cyubahiro wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Musafiri Ildephonse.
Abandi barahiye ni Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Bonaventure Ruberwa n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen Maj Alex Kagame.
Perezida Kagame yibukije abayobozi barahiye ko bafite umukoro wo gukorera Abanyarwanda bose nta kuvangura.
Ati” Ni inshingano dukwiriye gufata n’ubushishozi n’ubwitonzi cyane cyane ko izo nshingano icyo zidusaba ni ugukorera Abanyarwanda bose nta n’umwe dusize inyuma.”
Yibukije abayobozi ko bakwiye gutandukana n’umuco wo kwirebaho gusa. Ati “Ni politiki twagiye turandura muri iyi myaka nka 30 ishize, ntibyaba ubu. Ntibishobora kwihanganirwa gusubirwamo ku bakozi bafite inshingano ziremereye nk’izi.”
Ndetse abasaba gukorana n’abandi no gushyira imbaraga mu gukurikirana ibyo bashinzwe, ati” Ntabwo wagira umuyobozi mwiza ngo ugire abo ayobora babi. Ntabwo bikunda, ubwo haba hari ikituzuye.”
Yakebuye kandi abayobozi banga gufata ibyemezo cyangwa gukora inshingano zabo ngo badakora amakosa.








