sangiza abandi

Abenshi bazi gusoma ariko ibyo basoma ntibabyumva: Ubushakashatsi ku myigire y’abana

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, yagaragaje ko hakiri ikibazo gikomeye mu mashuri abanza aho mu ndimi abana bashobora gusoma ariko ntibabashe kumva ibyo basoma.

Ni ibyavuye mu bushakashatsi buzwi nka Learning Achievement in Rwandan Schools (LARS), bwakozwe muri Gicurasi 2025, hagamijwe gupima urwego rw’imyigire n’imyigishirize mu mashuri yo mu Rwanda, bwamuritswe kuri uyu wa Mbere  tariki 15 Kamena 2026.

Ubushakashatsi bwa NESA bwakorwe mu mashuri 592 yo mu turere twose tw’igihugu, ku banyeshuri 22,950 bo mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza n’uwa gatatu w’ayisumbuye (S3), bwibanze mu masomo y’ikinyarwanda, icyongereza, imibare na siyansi.

Hagaragajwe ikibazo gikomeye cy’uko mu Kinyarwanda n’icyongereza abana benshi bo mu mashuri abanza bashobora gusoma neza amagambo yanditse ariko wababaza ibyo basomye bigashobora mbarwa.

Ibyavuye mu bushakashatsi

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, yagaragaje ko mu biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, 49% ari bo babashije gusoma amagambo 35 y’Ikinyarwanda mu munota umwe, mu gihe abagera kuri 71% ari bo babashije kuyasoma ari mu nteruro.

Ati “Dufite ikibazo gikomeye cyane cy’uko abana basoma ariko wababaza ibyo basomye, ugasanga 44% gusa ari bo bashobora kugusubiza ko ibyo basomye babyumvise.”

Mu cyongereza ho, yagaragaje  ko ikibazo cyo kumva ibyo umunyeshuri yasomye muri urwo rurimi kirushaho gukomera, aho mu mwaka wa gatatu, abanyeshuri 76% bagorwa no gusubiza ibibazo bijyanye n’ibyo basomye ugereranyije na 72,5% bo mu mwaka wa gatandatu.

Mu isomo ry’imibare, Dr. Bahati, yasobanuye ko abanyeshuri 63% bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ari bo bagejeje ku bipimo bisabwa ugereranyije na 68,7% mu mwaka wa gatandatu, na 57,5% bo mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye.

Abanyeshuri 15% gusa ni bo babasha gukora ibibazo birimo kubara, gukuba, kugabanya. Ibipimo kandi biri hasi ku bijyanye n’ibibazo by’imibare bishingiye ku binyampande. 

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko nubwo hari intambwe ishimishije yatewe mu kuzamura imyigire n’imyigishirize mu mashuri yo mu Rwanda, hakiri ibibazo bikomeye bibangamira imyigire birimo n’iki cyo gusobanukirwa ibyo abanyeshuri basoma.

Ati “Ibi rero ni ikintu tugomba guhagurukira kuko iyo utumvise neza ikibajijwe ntushobora kugisubiza neza.”

Yasabye buri wese urebwa n’ubu bushakashatsi gukoresha amakuru bwatanze mu kurushaho kunoza inshingano ze hagamijwe kuzamura urwego rw’uburezi.

Yashimangiye ko ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka ibiri, buba bugamije gutanga amakuru y’ingenzi afasha mu gufata ibyemezo no gushyiraho ingamba zo kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ati “Ibyavuye muri ubu bushakashatsi si imibare gusa; ni indorerwamo itwereka aho urwego rw’uburezi rwacu rugeze.”

Kuva mu 2011 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yatangije ubu bushakashatsi bwa LARS mu mashuri mu rwego rwo kumenya icyuho kiri mu myigire y’abanyeshuri n’ibikenewe kunozwa kugira ngo abanyeshuri bose babashe kugira ubumenyi bufite ireme.

NESA yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi buzwi nka Learning Achievement in Rwandan Schools (LARS), NESA bukorwa hagamijwe gupima urwego rw’imyigire n’imyigishirize mu mashuri yo mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, yagaragaje ko hakiri ikibazo gikomeye mu mashuri abanza aho mu ndimi abana bashobora gusoma ariko ntibabashe kumva ibyo basoma
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze hakiri ibibazo bikomeye bibangamira imyigire birimo n’iki cyo gusobanukirwa ibyo abanyeshuri basoma
Ubushakashatsi bwa LARS bugamije gutanga amakuru y’ingenzi afasha mu gufata ibyemezo no gushyiraho ingamba zo kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi

Photos:

[fluentform id="3"]