sangiza abandi

Ab’i Nyaruguru bibukijwe umumaro wo gukangukira gusaba serivisi z’irangamimerere

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yashimye Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu gutanga neza serivisi z’irangamimerere mu mwaka wa 2024/2025.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa kabiri, tariki ya 12 Kanama, ubwo hizihizwaga Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ufite insanganyamatsiko igira iti “Irangamimerere rishingiye ku ikoranabuhanga, umusingi wa serivisi inoze kandi itagira uwo iheza.”

Kayisire Marie Solange ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yashimye Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu gutanga neza serivisi z’irangamimerere, ndetse ashimangira ko gutanga izi serivisi neza bigira uruhare mu gutuma abaturage babona serivisi zinoze kandi zihuse.

Ati “Akarere ka Nyaruguru katanze urugero rwiza ku gihugu hose. Turasaba ko n’utundi turere twabigiraho, ndetse n’abaturage bagakomeza kwitabira serivisi zose zijyanye n’irangamimerere, kuko zifasha mu mibereho yabo ya buri munsi n’iterambere ry’igihugu.”

Iki gikorwa kandi cyahuriranye no gutangiza icyumweru cyahariwe irangamimerere, aho hatangiwe serivisi zitandukanye zijyanye n’irangamimerere.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi ijyanye na gahunda y’u Rwanda yo gushyira mu bikorwa itangwa ry’indangamuntu koranabuhanga, izafasha kunoza serivisi z’imyirondoro mu gihugu hose.

Mu bikorwa byabaye kuri uyu munsi, abaturage bahawe serivisi zitandukanye zirimo kwandika abana bavuka, kwandukura abapfuye, gusezeranya imiryango imbere y’amategeko, ndetse no kwakira urubyiruko rushaka gufata indangamuntu ku nshuro ya mbere.

Hanabaye kandi inama y’abayobozi n’abaturage (inteko y’abaturage) aho bagaragarije ubuyobozi ibibazo n’ibitekerezo, hagamijwe kubishakira ibisubizo.

Photos:

[fluentform id="3"]