sangiza abandi

Abiga Mount Kigali University bagiye kujya bajya  ku ishuri  bitwaye na Moto

sangiza abandi

Abanyeshuri n’abakora  muri Kaminuza Mount Kigali, bagiye gufashwa guhabwa moto ku giciro cyo hasi, zikabafasha gukora ingendo zijya n’iziva ku ishuri mu buryo bworoshye.

Ni ibikubiye mu masezerano iri shuri ryagiranye n’ikigo Spiro, gikora moto zikoresha amashanyarazi,yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Kanama 2025.

Usibye kubona moto, bazafashwa mu bijyanye no kwimenyereza umwuga no gukora ubushakashatsi mu masomo.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro,Kaushik Burman, yavuze ko ubu bufatanye buzarushaho gufasha abanyeshuri b’iyi kaminuza.

Ati “ Ni iby’ingenzi kugirana ubufatanye mu bijyanye n’uburezi byumwihariko mount Kigali.Spiro iri kugira uruhare mu bijyanye n’ingendo kandi iri gufasha kungura ubumenyi abanyeshuri, abarangije kaminuza ,tukabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.”

Yakomeje agira ati “Rero turasaba abakiri bato kutwisunga kuko ni itangiriro ry’impinduka mu by’ingendo.”

Umoyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Mount Kigali,Martin Kimemia , nawe ashimnagira ko iyi mikoranire mishya na Spiro izarushaho kuzana impinduka mu burezi butangirwa muri iyi kaminuza.

Ati “Twizera neza ko ibijyanye n’ubufatanye birafasha cyane.Amasezerano tugiranye uyu munsi, arafasha abarimu, abakozi ba kaminuza,abanyeshuri, kugura izi moto zikoresha amashanyarazi ku giciro cyo hasi.Bamwe mu banyeshuri baturuka kure. Bizabafasha gukora ingendo zitandukanye neza kandi bibafashe mu myigire .”

Yongeraho ko bizabafasha mu bijyanye no gukora ubushakashatsi mu masomo yabo ahanini kubera ubufatanye bafitanye n’ikigo gishinzwe ubushakashatsi.

URwanda rwihaye intego yo guca moto zikoresha mazutu hagamijwe kurengera ikirere n’ibidukikije muri rusange. Ubu igihugu kiri gushyira imbaraga mu ikoreshwa rya moto n’imodoka zikoresha amashanyarazi .

Spiro na Mount Kigali bariga uko abanyeshuri ba Kaminuza bajya bajya ku ishuri bitwaye na Moto

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]