sangiza abandi

Abiga muri RICA barishimira ubumenyi bahavana mu guhinga kijyambere

sangiza abandi

Abiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza Ibidukikije (RICA) barishimira ubumenyi bahakura mu bijyanye no guhinga kijyambere, bitari mu magambo gusa ahubwo no mu bikorwa.

Iki kigo giherereye mu karere ka Bugesera, gifite imirima, aho kororera amatungo harimo ibiraro n’ibindi. Ibi bifitiye akamaro abahiga kuko usanga imirima yaho yarahinzwe n’abanyeshuri ndetse bakabyishimira kuko bibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Mubyo bahinga muri iyi mirima harimo ibigori, imboga n’imbuto. Mu kiganiro bagiranye na RBA batangaje ko barimo gusarura puwavulo z’ubwoko butandukanye zahinzwe muri Green House muri Kamena, ndetse bakaba bashobora kuvanamo toni hagati 5-6 ku mwaka ku buso bwa metero kare 500, uyu umusaruro uba ufite agaciro ka miliyoni 10.

Umunyeshuri wiga muri RICA yiga uburyo bwo gukoresha imashine y’ubuhinzi niyo kuhira, kandi bakamenya no kuyikanika mu gihe yagize ikibazo. 

Iki kigo gifite n’ibiraro bikurikiranwa n’abanyeshuri biga ubwororozi bakaba abafite inka 70 muri zo 26 zikamwa hakoreshejwe imashine zabugenewe. Abanyeshuri biga uko bazigaburira, uko zikamwa, uko batera intaga, kumenya izirwaye n’uko bazivura.

Abanyeshuri biga muri iki kigo bashima imyigire yaho, kuko ibongerera ubumenyi mu buryo bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize bitari mu magambo gusa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]