sangiza abandi

Abiga muri UR Huye batakambye basaba gusubirizwaho buruse

sangiza abandi

Abanyeshuri bagera muri 5000 biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, basabye iyi kaminuza kudahagarika kubaha amafaranga ya buruse, bakiriye amezi ane mbere y’itangira ry’amashuri, kuri ubu bari kubwirwa ko bagomba kubanza kuyishyura.

Aba banyeshuri biganjemo abiga mu Ishami ry’Ubuvuzi. Ubwo umwaka w’amashuri watangiraga muri Nzeri, abanyeshuri bashyizwe mu byiciro bibiri, kimwe cyatangiye muri Nzeri, ikindi kigomba gutangirana na Mutarama, ariko bose bahise batangira guhabwa buruse n’ubwo bamwe batigaga.

Muri Mutarama ubwo icyiciro cya kabiri cyatangiraga, abanyeshuri 500 batangiranye nacyo babwiwe ko batazahabwa buruse kereka ubwo bazaba bamaze kwishyura amafaranga bahawe mbere, naho bo bagasaba ko yakongerwa ku yo bazishyura ariko ntibahagarikirwe buruse, kuko gutangira umwaka nta mafaranga byabagora.

Umwe waganiriye na RBA yagize ati “Ubusabe dufite ni uko n’ubundi bakomeza kuduha buruse noneho ayo mezi ane baduhaye bakazayongeraho kuko n’ubundi tuzabishyura.”

Aba banyeshuri bavuga ko aya mafaranga bamaze kuyakoresha batakiyafite ngo bayishyure BRD, bagasaba ko bahabwa buruse nk’abandi kugira ngo bashobore gukomeza kwiga neza.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse hari kubaho ibiganiro by’uburyo aba banyeshuri bafashwa nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa UR, Ignatius Kabagambe, ugaragaza ko ari ikibazo batiteje.

Ati “Abanyeshuri ni abana bacu. Ikibazo cy’uko bahawe amafaranga igihe kitaragera turakizi nka UR na BRD. Izo nzego zibishinzwe zibirimo kandi aba ni bashya ntabwo twabakiriza kutabumva mu kibazo batiteje.”

Aba banyeshuri 500 baje basanga abagera muri 400 batangiye umwaka muri Nzeri, bose hamwe n’abandi biga muri Kaminuza za Leta baba bagomba guhabwa buruse ingana n’ibihumbi 40 Frw ku kwezi, bifashisha mu buzima bwabo bw’ishuri.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]