Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR bwatangaje ko buteganya kwicarira ikibazo cy’abantu batanze imigabane mu kigega cy’Ishoramari, CICO Ltd (Christian Investment Corporation Ltd), cyari kigamije guteza imbere abagize iri torero, hakarebwa uburyo abatanzemo imigabane bayisubizwa.
Mu 2010 nibwo abayoboke b’iri torero bashishakarijwe gutanga amafaranga muri iki kigega cyari kigamije guhindura imibereho yabo, aho byari biteganyijwe ko kizafasha kujya giha inguzanyo abayikeneye.
Amakuru avuga umugabane mu kigega CICO Ltd gitangizwa wari amafaranga ibihumbi 10, umuntu ashobora gufata imigabane afitiye ubushobozi.
Amakuru avuga ko muri icyo kigega hagombaga gutangizwamo ikigo cy’imari iciriritse kikaba ari cyo cyari kujya gitanga inguzanyo, ariko inguzanyo itangwa mbere y’uko gishingwa bituma habaho igihombo.
Bamwe mu batanze iyo migabane, bavuga ko batanze amafaranga yasabwaga ariko amaso ahera mu kirere ndetse ntibasubizwa n’amafaranga batanze nk’umugabane muri icyo kigega.
Umushumba Mukuru wa ADEPR,Rev. Pst Ndayizeye Isaïe yatangaje ko ku kuba iki kigega kitarakomeje ahanini byatewe no kuba imigabane yari iteganyijwe gutanga yabaye micye bituma kidakomeza gukora.
Yagize ati ” Mu bihe bishize, ikigega CICO ni ikigega cyashyizweho n’abantu ku giti cyabo, bashyiramo imigabane,n’itorero rishyiraho imigabane . Kimwe mu bintu byabaye , abantu benshi bemeye gutanga imigabane ariko ntibayishyura.
Habaye kwiyemeza amafaranga bazatanga ariko ayo biyemeje aba macye bituma ikigega gikora. Mbega ayatanzwe ari munsi ya 2% y’agamboga gutangwa. Niba abantu bariyemeje gushyira hamwe amafaranga ngo bakore, bakagira kwiyemeza, umuntu akavuga ngo nzatanga miliyoni eshanu[ ariko ntayatange}. Hari abantu tujya tuganira, ugasanga icyo ari kwishyuza n’icyo yiyemeje.”
Rev. Pst Ndayizeye Isaïe avuga ko ubuyobozi bwa ADEPR buteganya guhura n’abari bafite imigabane kugira harebwe uburyo bwo gusoza icyo kigega.
Ati ” Mu minsi ishize habaye kuvugurura abari bagize ubuyobozi bw’ikigega, ndumva ADPR nayo ifiemo imigabane, rero ubuyobozi bwacyo bwahawe inshingano ngo bafashwe uburyo ku gisoza. Ikibazo kinini cyabaye ni uko hari ayo abantu biyemeje gutanga ariko abayatanze baba bacye.”







