Ihuriro ry’Umutwe urwanya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, AFC/M23 ryatabaje Umuryango Mpuzamahanga uvuga ko ubutegetsi bwa Congo buri gutegura bucece intambara .
AFC/M23 mu itangazo yasohoye ku wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, uvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri kurenga ku mahame yumvikanyweho ku mpande zombi i Doha kuwa 19 Nyakanga 2025.
Bimwe mu bimenyetso uyu mutwe ushingiraho harimo ko leta ya Congo iri kohereza ingabo n’ibikoresho mu duce twa Nzimbira, Mwenga, Bunyakiri, Kibuwa, Pinga na Uvira bityo bigaragaza kurenga ku gahenge kumvikanyweho n’impande zombi.
AFC/M23 ivuga ko yabonye ingendo z’ingabo n’ibikoresho ziva mu bice bya Kindu zerekeza Shabunda muri Kivu y’Epfo, Kinshasa zerekeza i Bujumbura mu Burundi, iziva i Kisangani zerekeza i Walikale muri Kivu ya Ruguru ndetse n’iziva Kalemi zijya Uvira .
Iri huriro rivuga kandi ko ubutegetsi bwa Kinshasa bugikomeje kugaba ibitero mu baturage bigatuma abaturage benshi bava mu byabo
Rivuga ko yo ikomeje umuhate wo kurinda abaturage.
Riti “ Ihuriro ryacu rikomeje gutabaza no gukomeza umuhate wayo wo kurinda abasivile no gushakira hamwe igisubizo ngo haboneke amahoro ku kibazo cy’intambara.”
Leta ya Congo ntacyo iratangaza kuri ibi birego by’iri huriro.
Guverinoma ya RDC n’Ihuriro AFC/M23, kuwa 19 Nyakanga uyu mwaka bashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho (Declaration of Principles) ikubiyemo ibyo impande zombi zifuza kuganiraho mu gushaka igisubizo cy’amahoro arambye.
Bimwe mu byo bemeranyije harimo ko bagomba kuganira ku byo guhagarika intambara, ku buryo bwa burundu, bikazarangwa no kudafata utundi duce, kandi hakabaho uburyo bwo kugenzura niba buri ruhande rwubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.
Icyakora AFC/M23 yakomeje kuvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa butubahirije ibyaganiriweho kuko bwakomeje kugaba ibitero ku baturage.






