Leta y’u Burundi igiye kohereza izindi ngabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zizaba zigiye gufasha igisirikare cya FARDC, mu kurwanya Umutwe wa M23, no kuwurinda ko ufata Umujyi wa Bukavu, muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe Afurika y’Epfo yaciye amarenga yo gucyura izo yoherejeyo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Iyi ni batayo ya 16 y’Ingabo z’u Burundi, FDNB, zizaba zigiye koherezwa muri RDC, aho kuva muri Nzeri 2023, ubwo ibihugu byombi byasinyaga amasezerano y’imikoranire, hamaze koherezwa ingabo zigera ku 1000, nk’uko bitangazwa na RFI.
Nyuma y’uko Umutwe wa M23 wigaruriye Kivu y’Amajyaruguru, ukanafata Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru wayo, Ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’izindi bikorana zirimo iza SAMIDRC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro, zimukiye muri Kivu y’Amajyepfo kurinda Umujyi wa Bukavu, ko wafatwa na M23.
Ingabo z’u Burundi ziri gutegurwa koherezwa mu Burasirazuba bwa RDC, nyuma y’uko bimwe mu bihugu bigize Umuryango wa SADC, byari byarohereje ingabo mu butumwa bwa SAMIDRC, byatangiye gukura ingabo zabyo mu Burasirazuba bwa RDC, bibimburiwe na Malawi yategetse ko ingabo zayo ziva byihuse muri icyo gihugu.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, na we yaraye aciye amarenga y’uko ingabo ze zaba zigiye kuvanwa mu Burasirazuba bwa RDC, hagamijwe gushyigikira ibiganiro bya politiki hagati y’impande zose zirebwa n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni amagambo yatangaje nyuma y’uko abagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Umutekano muri Afurika y’Epfo bagaragaje ko ingabo ziri muri icyo gihugu zitari mu butumwa bwo kugarura amahoro, ahubwo ziri mu ntambara RDC ihanganyemo n’Umutwe wa M23.
Abasesengura politiki mu Rwanda basanga ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, bitakemurwa n’intambara hagati y’ingabo za Leta n’Umutwe wa M23, ahubwo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu biganiro bya Luanda na Nairobi.







