Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda ari igihugu gishobora kubabarira, ashingiye ku mbabazi ziherutse gutangwa n’Umukuru w’Igihugu n’aba Minisitiri.
Tariki ya 18 Ukwakira, iteka rya Perezida ryatanze imbabazi ku bantu 32 barimo Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, ndetse hari n’abandi 2017 bahawe imbabazi n’iteka rya Minisitiri w’Ubutabera.
Alain Mukuralinda ubwo yaganiraga na RBA, yavuze ko itegeko rya Leta riha ububasha Perezida wa Repubulika gutanga imbabazi kuwujije ibisabwa, ndetse uhawe imbabazi hari ibyo aba agomba kuzuza.
Ati “Uzishaka arazisaba akandika agasobanura impamvu asaba izo mbabazi, ababisuzuma bagasuzuma bakareba ibyaha yari yarakoze. Hari ukureba uko yitwaye muri gereza, ibyo byose birasuzumwa na Minisitiri w’Ubutabera, hari ubushinjacyaha buba bwaragize uruhare, Polisi na Gereza aba arimo, abo bose bagatanga inama kuri ubwo busabe noneho Perezida wa Repubulika agatanga izo mbabazi, wamara no kuzihabwa hari ibyo utegekwa.”
Mukuralinda akomeza asobanura ko uwahawe imbabazi hari ibyo aba agomba kuzuza birimo gukomeza kwitaba Umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rw’aho atuye inshuro imwe mu kwezi, harimo kuba utapfa kuva mu gihugu ngo ugire aho ujya utabivuze, ndetse utabikoze hari uburyo bwashyizweho bw’ikoranabuhanga ushobora kwifashisha umenyesha, gusa mu gihe uwababariwe akoze ikindi cyaha bituma za mbabazi zivaho.
Mukuralinda yasabye Abanyarwanda kwirinda ibyaha byatuma bafungwa, ariko anabahumuriza ko ugize ibyago byo kugwa mu cyaha agafungwa ashobora gusaba imbabazi akaba yazihabwa.
Amategeko ubusanzwe ateganya ko byibura rimwe mu mwaka Minisitiri ufite ingabo mu nshingano na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bashyikiriza Minisitiri w’Ubutabera urutonde rw’abasabye gufungurwa by’agateganyo bari barakatiwe.





