sangiza abandi

Abayobozi b’amadini n’amatorero biyemeje gutanga ubumenyi bugamije kurengera umuryango Nyarwanda

sangiza abandi

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi uhagarariye amadini n’amatorero, RICH, Antoinne Cardinal Kambanda yavuze biyemeje guha ubumenyi abayoboke b’amadini n’amatorero mu Rwanda mu rwego gushyigikira ingamba Leta yashyizeho zo kurengera umuryango Nyarwanda.

Yabigarutseho mu biganiro nyungurabitekerezo bigamije kurebera hamwe kubungabunga ubuzima no kubaka umuryango mwiza byahuje abahagarariye amadini n’amatorero.

Muri ibi biganiro hagarutswe ku bushakashatsi butandukanye bugamije kwita ku buzima bw’umubyeyi, umwana, ingimbi n’abangavu no kubaka umuryango mwiza.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe harimo ukwiyongera kw’ababyeyi babyara babazwe aho umubare wavuye kuri 14% ugera kuri 25%, cyane cyane mu Mijyi, aho usanga ababyeyi bisabira ko babagwa n’ibindi.

Cardinal Kambanda uyobora iyi nama y’ubutegetsi avuga ko biyemeje guha ubumenyi buhagije ababyeyi, ingimbi n’abangavu ku buzima bwabo n’uburyo bwo kubu bungabunga.

Yakomeje agaragaza ko umuryango Nyarwanda uyu munsi uhura n’ibibazo byinshi haba ku babyeyi no ku bana, bishingiye cyane ku mibanire mibi, aho asanga hari amakimbirane n’ihohotera.

Ati “Rimwe na rimwe bikarangira habayeho za gatanya ndetse bikaba bibabaje hari n’aho usanga umuntu avutsa ubuzima uwo bashakanye. Biba bibabaje cyane.”

Akomeza avuga ko ibi byica abana kuko ari imbuto z’urukundo rwa Se na Nyina, bityo baba bifuza kubabona bari kumwe, ashimangira ko benshi mu bana bari ku muhanda 90% ari abana b’impfubyi.

Cardinal avuga ko ibi bigaragaza aho imiryango y’amatorero n’amadini ikwiriye gushyira imbaraga n’ubufatanye mu gukemura ibi bibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Concole yashimangiye ko abanyamadini n’amatorero bafite uruhare rukomeye mu gukumira bimwe mu bibazo bigaragara mu miryango Nyarwanda bigatuma ubuzima bw’Abanyarwanda butaba ku rwego rwifuzwa.

Ati ” Mukomeze gufasha abayoboke banyu cyane cyane ko babafitiye icyizere, mu nyigisho mutanga haba mu nsengero, mu kiliziya, mu misigiti no mu mashuri hirya no hino mukomeze gutanga ubutumwa bubafasha guhindura imyumvire cyane ko impinduka duharanira zitangirira mu myemerere.”

Yakomeje abasaba gushishikariza imiryango gushyira imbere ibiganiro, gufasha urubyiruko kubona amakuru ndetse no kubuka indangagaciro ndetse n’imiryango ifite ibibazo kongera kubaka amahoro.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]