Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient yemeje ko u Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali, hagati ya tariki 21-28 Nzeri 2025.
Tariki ya 11 Ukwakira 2024, nibwo Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient, yagiranye ibiganiro na Minisiteri ya Siporo n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), barebera hamwe aho imyiteguro yo kwakira Shampiyona y’Amagare y’Isi igeze.
David Lappartient, yabwiye The New Times ko yasanze u Rwanda rwiteguye ndetse ko ubwo yahuraga na Minisitiri wa Siporo na Perezida wa FERWACY muri Shampiyona yabereye i Zurich yagejejweho uburyo Shampiyona ya 2025 iri gutegurwa i Kigali.
Ati” Ubu rero naje hano ngo tubiganireho noneho nasure ibikorwaremezo bihari kugeza ubu. Nizeye ko imihanda imeze neza ubu, icyo gihe na bwo izaba igitunganye.”
Nubwo ashima aho imyiteguro igeze avuga hakiri bimwe byo kunozwa kugirango iki gikorwa kizagende neza, birimo imihanda imwe n’imwe igomba kunozwa n’uburyo bwo gucumbikira abantu kuko hazitabira amashyirahamwe 205.
Abakinnyi bazitabira iyi shampiyona bazarushanwa mu buryo busanzwe bujya guhura n’ubwakinwe muri Tour du Rwanda yasojwe uyu mwaka, aho harimo ibyiciro byo gusiganwa bisanzwe, gusiganwa n’ibihe ku muntu ku giti cye (ITT) ndetse no gusiganwa n’ibihe nk’ikipe (TTT), mu bagabo, abagore n’abana.
Abantu barenga ibihumbi 20 ni bo bitezwe kuba bari mu Rwanda mu gihe cy’iri rushanwa harimo n’abakinnyi bagera ku bihumbi bitanu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.





