Ku wa gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024, Minisiteri ya Siporo yakiriye Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient, baganira kubyerekeye Shampiyona y’Isi y’Amagare itegerejwe kubera mu Mujyi wa Kigali hagati ya tariki 21-28 Nzeri 2025.
Ibi biganiro byahuje David Lappartient na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Nelly Mukazayire na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Ndayishimiye Samson barebera hamwe aho imyiteguro y’iri rushanwa igeze, cyane ko ryitezweho guhuza abakinnyi b’inararibonye baturutse mu bihugu bitandukanye.
Shampiyona y’Isi y’Isiganwa ry’Amagare ni irushanwa riba buri mwaka rihuza abakinnyi b’inararibonye bo mu bihugu bitandukanye.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, iri rushanwa rizabera muri Afurika mu Rwanda, bikaba ari igikorwa gikomeye cyahaye igihugu amahirwe yo kumenyekanisha impano z’abakinnyi b’amagare no gushyira imbere ubukerarugendo mu gihugu.
Abakinnyi bazitabira iyi shampiyona bazarushanwa mu buryo busanzwe bujya guhura n’ubwakinwe muri Tour du Rwanda yasojwe uyu mwaka, aho harimo ibyiciro byo gusiganwa bisanzwe, gusiganwa n’ibihe ku muntu ku giti cye (ITT) ndetse no gusiganwa n’ibihe nk’ikipe (TTT), mu bagabo, abagore n’abana.
Abantu barenga ibihumbi 20 ni bo bitezwe kuba bari mu Rwanda mu gihe cy’iri rushanwa harimo n’abakinnyi bagera ku bihumbi bitanu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
U Rwanda rwiyemeje gukora ibishoboka byose ngo iyi Shampiyona y’Isi ibe icyitegererezo, bityo izagirire akamaro abakinnyi, abaturarwanda, ndetse n’abakunzi b’amagare ku rwego mpuzamahanga.







