Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko amahugurwa y’abatoza bashaka kongera ubumenyi no kubona impamyabushobozi ya C itangwa na CAF azatangira ku wa 16 Ugushyingo 2026, akazasozwa ku wa 22 Mutarama 2027.
Aya mahugurwa azitabirwa n’abatoza b’abagabo n’abagore, akazabera i Kigali no mu Karere ka Rubavu, mu byiciro bitatu.
Icyiciro cya mbere kizaba kuva ku wa 16 kugeza ku wa 21 Ugushyingo 2026, icya kabiri giteganyijwe kuva ku wa 14 kugeza ku wa 19 Ukuboza 2026, mu gihe icya gatatu kizatangira ku wa 18 kikazasozwa ku wa 22 Mutarama 2027.
FERWAFA yatangaje ko abifuza kwitabira aya mahugurwa bagomba kuba barujuje ibisabwa birimo kuba bararangije amashuri yisumbuye, kuba bafite nibura imyaka 18 y’amavuko no kuba bafite impamyabushobozi ya CAF D kandi bamaze nibura imyaka ibiri bayibonye.
Abasaba kandi bagomba kuba bafite uburambe bw’imyaka itatu mu gutoza mu cyiciro cya kabiri cyangwa imyaka ibiri mu cyiciro cya gatatu, ndetse bakaba bafite icyemezo cyerekana ko batarakatiwe n’inkiko (Criminal Record).
Ikindi gisabwa ni uko buri mutoza agomba kuba yararangije amahugurwa ya FIFA Safeguarding Essentials, agenewe kwigisha uko barinda abakinnyi ihohoterwa n’ibindi bishobora gushyira mu kaga umutekano wabo, by’umwihariko abana.
Ikindi gisabwa ni uko umukandida agomba kuba afite ikipe atoza, kandi akaba afite uburenganzira bwo gutoza butangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo mu gihugu akomokamo ku banyamahanga.
Abazemererwa kwitabira aya mahugurwa bazishyura amafaranga ibihumbi 300 Frw ku Banyarwanda, mu gihe abanyamahanga bazishyura ibihumbi 500 Frw.








