Rwanda Premier League yatangaje ko yinjiye mu bufatanye n’Uruganda rwa Inyange Industries bugamije gushyigikira no guteza imbere Shampiyona ya BK Pro League mu mwaka w’imikino wa 2026-2027.
Ubu bufatanye buzamara umwaka umwe w’imikino, ariko bukaba bushobora kongerwa. Inyange Industries izajya itanga amazi n’imitobe ku makipe yose azitabira BK Pro League mu mikino ya shampiyona.
Muri uyu mwaka w’imikino, Inyange Industries izatanga amakarito 9.180 y’amazi ndetse n’amakarito 1.536 y’imitobe ku makipe yose ya BK Pro League.
Ibi bivuze ko Inyange Indusrty izajya itanga amakarito y’amazi 510 kuri buri kipe mu mwaka w’imikino bihwanye n’amakarito 15 kuri buri mukino. Ni mu gihe ikipe izajya ihabwa amakarito 85 y’umutobe ku mwaka bihwanye n’abiri n’igihe ku mukino.
Uru ruganda kandi ruzagira uruhare mu gutanga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mukino, kizwi nka ‘BK Pro League Man of the Match’.
Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries, Biseruka James, yavuze ko bishimiye kuba bagiye kugira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko mu gufasha abakinnyi kwita ku buzima bwabo.
Ati: “Umupira w’amaguru uhuza Abanyarwanda, kandi dutekereza ko ari ishema kuba abafatanyabikorwa bawo. Gufasha ubuzima bw’abakinnyi birenze ibikorwa byacu bisanzwe. Muri ubu bufatanye, turifuza kugira uruhare mu kuzamura umupira w’amaguru w’u Rwanda, tunibutsa ko kunywa amazi ari ingenzi haba mu kibuga no hanze yacyo.”
Ku ruhande rwa Rwanda Premier League, Umuyobozi Mukuru wayo, Karangwa Jules, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha amakipe kugabanya imwe mu mirimo n’ibisohoka asanzwe ahura na byo mu mikino.
Yagize ati: “Twishimiye kugirana ubu bufatanye na Inyange Industries. Turabashimira kuba barahisemo gukorana na Rwanda Premier League no gushyigikira ibikorwa byacu n’iterambere rya shampiyona.”
Yakomeje avuga ko ubufatanye buzafasha amakipe kubona ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, ndetse bugafasha no mu gutera inkunga igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza mu mukino.
Ati: “Gushyigikira igikorwa cyo guhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino bizakomeza kongera ihangana no kugaragaza impano dufite muri shampiyona.”
Ubu bufatanye buzatangira gushyirwa mu bikorwa ku Munsi wa Kane wa BK Pro League, uteganyijwe gutangira ku wa 9 Ukwakira 2026.
Inyange Industries isanzwe ikora ikanatunganya ibinyobwa bidasembuye, mu gihe Rwanda Premier League ari yo ishinzwe imigendekere ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.








