sangiza abandi

Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level) mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 azatangazwa ku wa Mbere, tariki ya 01 Nzeri 2025, guhera saa cyenda z’amanywa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi hifashishijwe urubuga rwa X, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 29 Kanama 2025.

Bagize bati ” Minisiteri y’Uburezi yishimiye kumenyesha abakandida bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level), ababyeyi n’abafatanyabikorwa bose ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level) umwaka w’amashuri wa 2024/2025 azatangazwa ku wa mbere, tariki ya 01 Nzeri 2025, i saa cyenda z’amanywa.”

Imibare yatanzwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) igaragaza ko muri rusange abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bagera ku 106,364.

Muri abo, 101,081 ni abanyeshuri bigaga mu mashuri asanzwe ya Leta , mu gihe 5,283 ari abakandida biga mu mashuri y’igenga (Private Candidates).

Mu banyeshuri bigaga mu mashuri asanzwe, harimo abakobwa 55,435 n’abahungu 50,929. Naho mu biga mu mashuri yigenga, abakobwa ni 3,382, mu gihe abahungu ari 1,901.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]