Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko kumara amasaha atandatu umuntu yicaye ku munsi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima, nubwo yaba anakora siporo nyuma.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Dr. Nsanzimana yagaragaje ko kwicara igihe kirekire byongera cyane ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zifata umubiri, zirimo iz’umutima, diyabete, no guturika k’udutsi tw’ubwonko.
Minisitiri Dr.Nsanzima yagaragaje ko kwicara igihe kirekire byongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima ku kigero cya 35%, bikongera ibyago byo guturika k’udutsi two mu bwonko (stroke) ku kigero cya 14%, bikuba kabiri ibyago byo kurwara diyabete, kandi bikaba byagira uruhare mu gutera impfu ku kigero cya 40%.
Yagaragaje ko kumara amasaha menshi umuntu yicaye byangiza ubuzima bingana no kunywa itabi.
Avuga ko buri minota 60 umuntu yicaye aba asabwa guhaguruka ndetse ko amasaha atandatu umuntu yicaye agira ingaruka mbi ku mubiri nubwo yaba akora siporo.
Abashakashatsi bagaragaza ko kugira ubuzima buzira umuze bisaba uburyo bwimbitse bwo kwita ku mubiri, harimo no kugabanya igihe umuntu amara yicaye.







