sangiza abandi

Amavubi ku mwanya wa 39 mu makipe y’ibihugu ahenze kurusha andi muri Afurika

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yashyizwe ku mwanya wa 39 mu bihugu 54 byo muri Afurika, mu makipe afite abakinnyi bahenze kurusha andi nk’uko tubikesha urubuga rwa Transfermarkt ruzwiho kugaragaza ibiciro by’abakinnyi ku isoko ry’igura n’igurisha ryabo.

Amavubi yagiye kuri uyu mwanya wa 39 n’agaciro ka miliyoni €6, ubwo ni arenga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Transfermarkt igaragaza ko umukinnyi w’Amavubi uhenze kurusha abandi ari Joy-Lance Mickels ukinira Sabah FK yo muri Azerbaijan iri gukina UEFA Champions League.

Transfermarkt ariko ntabwo igaragaza ibiciro bya bamwe mu bakinnyi b’Amavubi barimo Hakizimana Adolphe, Niyigena Clement, Byiringirio Jean Gilbert, Nkulikiyimana Darryl, Uwumukiza Obed na Iradukunda Elie Tatou.

Mu bakinnyi bagaragarizwa ibiciro, Transfermarkt yerekana ko Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert na Joy-Slayd Mickels aribo bakinnyi bahendutse kurusha abandi, buri wese ahagaze agaciro k’ibihumbi €100 (Arenga miliyoni 150 RWF).

Muri rusange, uru rutonde rwa Transfermarkt rw’amakipe ahenze kurusha andi muri Afurika ruyobowe na Maroc ihagaze agaciro ka miliyoni €580 naho ihendutse ni Djibouti y’agaciro k’ibihumbi €575.

Amavubi ku mwanya wa 39 mu makipe y’ibihugu ahenze kurusha andi muri Afurika

Photos:

[fluentform id="3"]