Ikipe y’Igihugu y’Amavubi yatsinzwe na Benin ibitego 3-0, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2025.
Muri uyu mukino w’umunsi wa gatatu wo mw’itsinda D, wakinwe kuri uyu wa gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ya Felix Houphouet Boigny muri Cote d’Ivoire. Amavubi niyo yatangiye neza umukino abakinnyi bahana umupira neza mu kibuga.
Ku munota wa gatandatu byaje guhindura isura kuko ikipe y’Igihugu ya Benin yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Steve Mounie akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri yatewe na Jooel Dossou.
Nyuma yo gutsindwa igitego Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yakomeje kugerageza gukina ngo irebe uko yashaka igitego gusa umupira wagera imbere y’izamu bikaba ingorane, ari nako byakomeje mu gice cya kabiri.
Ikipe y’Igihugu, yaje gutsindwa ibitego bibiri bikurikiranye bya Andreas Hountondji ku munota wa 67 na Hassane Imourane ku wa 70, byombi biturutse ku mashoti akomeye yaterewe inyuma y’urubuga rw’amahina akaruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.
U Rwanda nyuma yo gutsindwa uyu mukino rwagumye ku mwanya wa gatatu mu itsinda D n’amanota abiri, mu gihe Bénin iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu mu itsinda riyobowe na Nigeria n’amanota arindwi.
U Rwanda na Benin bizongera guhurira kuri Stade Amahoro ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira mu mukino wo kwishyura wo mu itsinda D.
Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga; Fiacre Ntwari, Fitina Ombolenga, Ange Mutsinzi, Thierry Manzi, Claude Niyomugabo, Mugisha Bonheur, Djihad Bizimana, Jojea Kwizera, Kevin Muhire, Gilbert Mugisha na Innocent Nshuti.






