sangiza abandi

Amavubi yihanangirije Djibouti agarura icyizere cyo kujya muri CHAN 24

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, (Amavubi) yatsinze iya Djibouti ibitego 3-0, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike ya CHAN 2024.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, muri Stade Amahoro, ukaba wari witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard.

Umukino watangiye neza ku ruhande rw’Amavubi, aho wabonaga ko abakinnyi batakana imbaraga bashaka igitego.

Ku munota wa cyenda Dushimirimana Olivier yatsindiye ikipe y’u Rwanda igitego cya mbere, nyuma y’umupira warumaze akanya wisirisimba imbere y’izamu rya Djibouti.

Ku munota wa 23 Dushimirimana Olivier yarekuye ishoti imbere y’izamu rya Djibouti atsindira u Rwanda igitego cya kabiri. Igice cya mbere kirangira u Rwanda rufite ibitego bibiri ku busa bwa Djibouti.

Mu gice cya kabiri abakinnyi ba Djibouti batangiranye imbaraga bareba ko babona igitego cyari buhite gishyira iherezo ku nzozi z’u Rwanda, ariko ku munota wa 90 Tuyisenge Arsene warugiye mu kibuga asimbuye atsindira igitego cya gatatu Amavubi.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Djibouti ibitego 3-0.

Amavubi yashoje imikino yombi asezerera Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 3-1, abona amahirwe yo kuzakina ijonjora rya kabiri azahuriramo n’ikipe izatsinda hagati y’Afurika y’Epfo na Kenya, mu mukino uzaba mu Kuboza.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]