sangiza abandi

Amavubi yongeye gutanga ibyishimo atsinda Cape Verde mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatsinze iya Cape Verde “Blue Sharks” ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri w’itsinda K mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2026 nibwo Cape Verde yakiriye u Rwanda kuri Estádio Nacional de Cabo Verde, saa 18h00 ku isaha y’i Kigali, umukino wasifuwe n’umunya-Benin Djindo Louis Houngnandande.

Uyu mukino wagiye gukinwa, u Rwanda rufite umwuka mwiza wo kuba rwaratsinze Liberia ibitego 3-1 mu mukino ubanza, mu gihe Cape Verde yasabwaga kwisubiraho nyuma yo gutsindwa na Mali ibitego 3-1.

Cape Verde y’umutoza Humberto Fredrico Tavares Silva Bettencourt yahabwaga amahirwe yo kwitwara neza cyane ko yari imbere y’abafana bayo, ndetse ni nziza mu mibare ugereranyije n’iy’u Rwanda.

U Rwanda rwari rwakoze impinduka imwe mu bakinnyi babanjemo ku mukino wa Liberia, aho Kwizera Jojea yari yasimbuwe na Mugisha Gilbert.

Umukino watangiye Cape Verde yari imbere y’abafana bayo yiharira umupira ndetse yataka izamu ry’Amavubi ariko igasanga ubwugarizi buhagaze neza kuva ku muzamu Ntwari Fiacre.

Uku kwiharira umupira no kwataka izamu byafashije Cape Verde kubona igitego ku munota wa 40 nyuma y’umupira wazamuwe neza na Ryan Isaac Da Graça Mendes ku ruhande rw’ibumoso maze awuha Gilson Benchimol Tavares ahita anyeganyiza inshundura.

Amavubi atari yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Cape Verde, yabonye koruneri yatewe neza na Joy-Lance Mickels, ayiha murumuna we Leroy-Jacques Mickels, nawe ahita ayimusubiza maze Joy-Lance Mickels atanga umupira neza kwa Niyomugabo Claude wahise unyeganyeza inshundura ari inyuma y’urubuga rw’umuzamu.

Amakipe yagiye kuruhuka ari igitego 1-1, maze mu gice cya kabiri umutoza Stephen Constantine w’Amavubi yinjirana impinduka aho yakuyemo Biramahire Abeddy, ashyiramo Iradukunda Elie Tatou.

Uku gusimbuza nikwo kwatanze umusaruro ku munota wa 52 nyuma y’uko Iradukunda Elie Tatou atsindiye igitego cya kabiri Amavubi nyuma y’umupira yari ahawe neza na Joy-Lance Mickels.

Nyuma yo kubona igitego cya kabiri, Amavubi yasubiye inyuma mu gihe Cape Verde yongeye kwiharira umupira, yataka cyane ishaka igitego cyo kwishyura.

Ku ruhande rwa Constantine nawe yakomeje gukora impinduka ariko ashyiramo abakinnyi bamufasha gusatira izamu barimo Kwizera Jojea wasimbuye Mugisha Gilbert na Noam Emeran wasimbuye Leroy-Jacques Mickels.

Iminota 90 y’umukino yarangiye u Rwanda rukiyoboye n’ibitego 2-1, mbere y’uko bongeraho iminota 5 nayo irangira ntampinduka zibayeho.

Muri iyi minota, Constantine yongeye gukora impinduka avanamo Joy-Lance Mickels ashyiramo Nshuti Innocent na Mugisha Bonheur ‘Casemiro’ atanga umwanya kuri Muhire Kevin.

Umukino muri rusange warangiye u Rwanda rutsinze ibitego 2-1, ndetse ruhita ruyobora itsinda K n’amanota 6 mu mikino ibiri mbere y’uko Liberia icakirana na Mali.

U Rwanda ruzakomeza imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu Ugushyingo aho tariki 11 ruzakirwa na Mali, hanyuma narwo ruyakire tariki 15.

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga

Photos:

[fluentform id="3"]