sangiza abandi

Amavuvi U23 yasezereye Sudan agera mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya AFCON

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23 yasezereye iya Sudani mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera mu Misiri, ku giteranyo cy’ibitego 4-1 nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Juba.

Mu mukino ubanza wabereye kuri  Kigali Pele Stadium, U Rwanda rwari rwatsinze Sudan ibitego 3:0, byatumye rujyana impamba ihagije i Juba.

Amavubi atozwa na Eric Nshimiyimana yabanjwe igitego mu gice cya mbere kiza kwishyurwa mu gice cya kabiri ku munota wa 60 aho umukinnyi wa Sudan yitsinze.

Muri uyu mukino wabereye Juba u Rwanda rwabonye ikarita y’umutuku yahawe Muhoza Daniel mu gice cya mbere cy’umukino nubwo bitabujije Amavubi gukomeza mu rindi jonjoro rikurikira.

Amavubi U23 azahura na Cameroon mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Gushyingo 2026, mu gihe icyiciro cya nyuma kizakinwa muri Werurwe 2027.

Ikipe izatsinda Hagati y’u Rwanda na Cameroon izakina ijonjora rya nyuma hanyuma ibone itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 AFCON U23 kizabera mu Misiri.

Muri AFCON U23  ikipe zizagera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza zizahita zibona itike yo gukina imikino Olempike izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizaba mu 2028.

Amavuvi U23 yasezereye Sudan agera mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya AFCON
Abanyarwanda baba muri Sudan baje gushyigikira Amavubi i Juba

Photos:

[fluentform id="3"]