sangiza abandi

Amb Bazivamo yakiriye Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda

sangiza abandi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe, Ku wa 20 Mutarama 2026, yakiriye mu biro bye, Ambasaderi w’Ubufaranda mu Rwanda, Amb. Aurélie Royet-Gounin.

Ibiganiro byabo bombi byibanze ku iterambere n’ubufatanye mu by’ishoramari hashingiwe ku nyungu ibihugu bisangiye.

Tariki ya 15 Nyakanga 2025, Perezida Emmanuel Macron yagize Aurélie Royet-Gounin Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, amusimbuza Antoine Anfré wari umaze imyaka ine muri iyi nshingano.

Ambasaderi Aurélie Royet-Gounin aheruka gutangaza ko nubwo mu myaka yashize umubano utageze neza ariko yishimira intambwe yatewe ndetse ashishikajwe no gukomeza kuwuteza imbere.

Ati ” Naje mu bihe byihariye cyane mu mubano wacu. Nk’uko mubizi, ibihugu byacu byatangiye ubwiyunge mu 2021, bigarura ukwizerana n’ubufatanye. Kunagura umubano no gushyiraho umusingi mushya byasabye ukwitekerezaho k’u Bufaransa n’ubumuntu bw’u Rwanda.”

Yakomeje ati ” Uyu munsi, uyu mubano ushingiye ku nzego nyinshi. Nka Ambasaderi, singira politiki yanjye bwite, ahubwo nshyira mu bikorwa iya guverinoma yanjye. Dufite ibintu byinshi dushyize imbere kandi bisobanutse cyane. Icya mbere, tuzakomeza ibiganiro bya politiki n’u Rwanda kubera ko ari umufatanyabikorwa w’ingenzi. Tuganira kenshi ku bibazo byo ku rwego mpuzamahanga, mu Muryango w’Abibumbye, La Francophonie n’izindi nzego. “

Tunafite kandi umubano wa hafi ushingiye ku mateka n’ubutabera, ni wo mu mutima w’ubwiyunge bwacu. U Bufaransa bwiyemeje kubungabunga amateka y’u Rwanda, cyane cyane ay’ibyago byo mu 1994. Byanyuze mu bikorwa bifatika nk’ubushakashatsi bukorwa n’abahanga mu mateka, gushyiraho urwibutso i Paris kugira ngo aya mateka duhuriyeho agaragare mu Bufaransa. Tunakorana n’amashuri na za kaminuza kugira ngo abanyeshuri b’Abafaransa bige, bamenye amateka y’u Rwanda.”

Kugeza ubu umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa uhagaze neza ndetse muri Mata 2024, U Bufaransa bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere n’u Rwanda, aho buzatanga miliyoni 400 z’ama-Euro (asaga miliyari 550 Frw) azafasha mu guteza imbere ibikorwa by’uburezi, ubuvuzi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, mu gihe cy’imyaka itanu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]