sangiza abandi

Amb. Bazivamo yashyikirije Perezida wa Tchad impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda

sangiza abandi

Ambasaderi Christophe Bazivamo yashyikirije Perezida wa Tchad, Marshal Mahamat Idriss Déby Itno, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Uyu muhango wabereye mu Murwa Mukuru wa Tchad, N’Djamena, ku wa 25 Kamena 2025.

Igikorwa cyo gutanga izo mpapuro ni intambwe ikomeye mu gushimangira umubano w’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Tchad.

Nyuma y’icyo gikorwa, Ambasaderi Bazivamo yagiranye ibiganiro na Perezida Déby, bigaruka ku nzego z’ubufatanye zitandukanye zirimo ubukungu, imiyoborere myiza, umutekano n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu bihugu byombi.

U Rwanda na Tchad ni ibihugu bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye. Binyuze muri Rwanda Cooperation Initiative, Tchad iri gukoresha ubumenyi bw’u Rwanda mu kubaka serivisi za Leta zishingiye ku ikoranabuhanga, nk’uburyo bwo gucunga neza imari ya Leta (IFMIS), gukusanya imisoro hifashishijwe e-Tax na gahunda ya EBM ikoreshwa mu gucunga neza inyemezabuguzi.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda iherutse no kugirana amasezerano na Tchad agamije kubafasha gushyiraho uburyo buhamye bwo gucunga umutungo wa Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tchad nabwo bugenda butera imbere aho imibare yo mu 2022, yerekana ko u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa byiganjemo kawa bifite agaciro ka $15,000 mu gihe agaciro k’ibyo Tchad yohereje ku isoko ry’u Rwanda bifite agaciro ka $8,060.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]