Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro n’intumwa yihariye y’u Bufaransa mu karere k’ibiyaga bigari, Ambasaderi Emmanuel Cohet, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.
Ni ibiganiro byabaye hifashishijwe telefone ku wa 28 Mata 2026 nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.
Abadipolomate bombi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, bongera kungurana ibitekerezo ku miterere y’ibibazo by’umutekano wo mu karere k’ibiyaga bigari.
Aba bombi kandi baherukaga guhura muri Gashyantare 2026 ubwo Amb Emmanuel Cohet yagiriraga uruzinduko mu Rwanda mu ngendo yari ari kugirira mu karere.
Icyo gihe bagiranye ibiganiro byibanze ku mutekano n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu karere k’ibiyaga bigari.









