Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Amb. Martin Ngoga, yagaragaje impungenge zikomeye u Rwanda ruterwa n’amagambo y’urwango akwirakwizwa by’umwihariko hifashishijwe ikoranabuhanga, agaragaza ko adateza umutekano muke gusa ahubwo anasenya ubumwe bw’abaturage ndetse agakora mu nkovu z’ibikomere by’amateka y’u Rwanda.
Ni ibyo yagarutseho ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga yibanda ku kurwanya amagambo y’urwango yitwa “Hate Speech and Artificial Intelligence Nexus”, yabaye ku wa Mbere, tariki ya 16 Kamena 2025, ku kicaro cya Loni, kiri i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi nama yabaye mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya amagambo y’urwango, uzaba tariki ya 18 Kamena 2025.
Amb. Ngoga avuga ko u Rwanda rubona amagambo y’urwango nk’inkomoko y’ibibazo bikomeye birimo urugomo, gusenyuka k’ubumwe bw’abaturage, n’uruhare mu kongera kugarura amateka mabi rwanyuzemo.
Yagize ati: “U Rwanda rwemera ko amagambo y’urwango atari uguteza akaga gusa, ahubwo ateza urugomo, asenya ubumwe bw’abaturage, ndetse agafungura ibikomere twiyemeje ko bitazongera kuducamo ibice. Ntituzemera ko ikoranabuhanga ry’iki gihe riba indiri y’imyumvire twiyemeje ko tutazongera kwihanganira ukundi.”
Amb. Ngoga yagaragaje ko ikoranabuhanga, cyane cyane ubwenge bw’ubukorano (AI), ridakwiye kuba umuyoboro wifashishwa mu gukwirakwiza urwango, asaba ko hashyirwaho ingamba zihamye zo guhashya ibitekerezo n’inyigisho zishingiye ku rwango, haba ku rwego rw’imbere mu bihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kuba ku isonga mu rugamba rwo kurwanya amagambo y’urwango, cyane ko rwabonye ingaruka mbi zayo igihugu cyanyuzemo, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho amagambo y’urwango n’amacakubiri byagize uruhare rukomeye mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa.







