Ambasade ya Amerika mu Rwanda igiye gusubukura serivisi itanga z’imbonankubone no kwakira abakiriya byari byarahagaritswe kubera icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu gihugu.
Tariki ya 30 Nzeri 2024, nibwo abakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda batangiye gukora hifashishijwe ikoranabuhanga aho gutanga serivisi imbonankubone, kubera icyorezo cya Marburg cyari cyagaragaye mu Rwanda.
Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Ambasade rivuga ko guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukwakira, izasubukura ibikorwa bisanzwe birimo gutanga Visa, no kwakira abagiye mu bizamini ‘Interviews’.
Iki cyemezo gufashwe nyuma y’iminsi u Rwanda rushimiwe uburyo rwabashije guhangana n’icyorezo cya Marburg.
Icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda, tariki ya 27 Nzeri 2024. Kuva icyo gihe ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiye gushyiraho ingamba zikumira ingendo mu Rwanda.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko u Rwanda rwafashe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya virusi ya Marburg, bityo bitari ngombwa ko ibihugu bihagarika kugenderana n’ubucuruzi n’u Rwanda.
Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati” Hashingiwe ku isuzuma ryakozwe kuri Mpox na Marburg, OMS iratanga inama z’uko ingamba zo gukumira ingendo n’ubucuruzi zidakenewe.”
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bisuzuma indwara ya Marburg bigera ku 4715 birimo abanduye iki cyorezo n’abahuye nabo, kuri ubu abamaze kwandura Marburg ni 62 barimo 44 bakize na 15 bahitanywe nayo, naho abandi batatu baracyari kwitabwaho.





