Ikipe ya APR FC yisanze mu itsinda A naho Rayon Sports yisanga mu itsinda C mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 izabera mu Rwanda muri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium kuva tariki 24 Nyakanga 2026 kugeza tariki 8 Kanama 2026.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 10 Nyakanga 2026 habaye tombora y’uko amakipe azahura muri CECAFA Kagame Cup 2026, mu muhango wayobowe n’ikirangirire mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Haruna Niyonzima.
Amakipe 12 ya mbere yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati niyo azitabira iri rushanwa rigiye kongera kubera mu Rwanda kuva muri 2016.
Aya makipe 12 yagabanyijwe mu matsinda 3 y’amakipe 4, hanyuma amakipe azayobora buri tsinda azahita yerekeza muri 1/2 ndetse mu makipe yabaye aya kabiri harebwemo iyitwaye neza kurusha izindi ibe ariyo ijya muri 1/2. Aya makipe 4 azahita akina yishakamo izajya ku mukino wa nyuma ari nawo uzatanga ikipe itwara igikombe.
Ku makipe yo mu Rwanda, APR FC yo mu Rwanda yisanze mu itsinda A iri kumwe na Vipers SC yo muri uganda, Gor Mahia yo muri Kenya na FC Garde Republicaine yo muri Djibouti.
Indi kipe izaba ihagarariye u Rwanda ya Rayon Sports FC yisanze mu itsinda C iri kumwe na Al Hilal SC yo muri Sudan, Tusker FC yo muri Kenya yongewe mu makipe azitabira iri rushanwa isimbura Al Merriekh yo muri Sudani yikuye mu irushanwa na KVZ yo muri Zanzibar.
Mu rindi tsinda rya kabiri (B) harimo Simba SC na Singida Black Stars zo muri Tanzania, Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo (ikinamo umunyarwanda Muhire Kevin) ndetse na Mogadishu City yo muri Somalia.











