Mu nama yo gusuzuma ibikorwa byakozwe mu mezi atandatu ashize, mu rwego rwo gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), hashimwe intambwe yatewe mu kunoza no guhuza uburyo bw’ubuhuza bw’Afurika bugamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri aka karere.
Iyi nama yabereye i Lomé, muri Togo ku wa 7 no kuwa 8 Kamena 2026, iyobowe na Faure Essozimna Gnassingbé, washyizweho nk’umuhuza w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu gushaka umuti w’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Iyi nama yitabiriwe n’abagize itsinda ry’abafashamyumvire bashyizweho na AU, ndetse n’abahagarariye umuryango w’abibumbye, EAC, CEEAC, SADC, CIRGL na Croix Rouge.
Perezidansi ya Togo yatangaje ko Faure Gnassingbé yashimye uruhare rw’abafashamyumvire, imiryango y’Akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gushyigikira amahoro, umutekano n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yavuze ko kuva muri Mutarama 2026 hamaze guterwa intambwe ikomeye mu gutunganya no guhuza ibikorwa by’ubuhuza, ibintu yabonye nk’ishingiro rikomeye ryo kongera imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije Uburasirazuba bwa RDC.
Ati “Twateye intambwe ikomeye kuva muri Mutarama mu gushyira gahunda no kunoza imiterere y’ubuhuza bwa Afurika. Nizeye ko iyi nama izafasha kurushaho kunoza ibikorwa byacu bihuriweho no gushaka ibisubizo birambye by’iki kibazo.”
Yongeyeho ko hakenewe gukomeza imbaraga zo kongera ubufatanye, guhuza ibikorwa no kubaka imikoranire myiza hagati y’inzego zose ziri mu rugendo rw’amahoro, kugira ngo ibyagezweho birindwe kandi bishimangirwe.
Iyi nama yakurikiye indi yabereye i Lomé kuwa 16 no ku wa 17 Mutarama 2026, yari igamije guhuza inzira zitandukanye z’ubuhuza no kongera icyizere hagati y’impande zirebwa n’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC.
Nyuma y’iyo nama, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje imiterere mishya y’ubuhuza bwawo.
Muri iyo gahunda nshya nibwo Faure Gnassingbé yagizwe umuyobozi mukuru w’ubuhuza, yunganirwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Togo.
Abahoze ari abakuru b’ibihugu bitanu bya Afurika bashinzwe inshingano zihariye muri uru rugendo.
Muri bo harimo Olusegun Obasanjo washinzwe ibibazo bya gisirikare n’umutekano, Sahle-Work Zewde washinzwe ibibazo by’ubutabazi, Uhuru Kenyatta washinzwe ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro yo muri RDC, Mokgweetsi Masisi washinzwe ubufatanye mu bukungu bw’Akarere, ndetse na Catherine Samba-Panza ushinzwe ibijyanye n’imiryango ya sosiyete sivile, ubwiyunge n’uburinganire.








