Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Umwaka wa 2025 wahamirije u Rwanda ko rumaze kuba igicumbi cy’iterambere ndetse rukaba ahantu hibonwamo n'abaturutse impande zose z'Isi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange yasabye abahinzi bashoje amahugurwa yo guhugura abandi ku mikorere inoze y'ubuhinzi, kubafasha gukora ubuhinzi mu buryo bugezweho hagamijwe kongera umusaruro n'inyungu bakuramo
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimye ubunyamwuga n’ubwitange byaranze Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano mu mwaka wa 2025
Koperative Umwalimu Sacco yahembye abarimu ndetse n’ibimina by’abarimu byizigamiye neza mu mwaka wa 2025, ndetse ikomeza gushishikariza abanyamuryango bayo kwitabira gahunda y’ubwizigame nk’uburyo bubafasha mu kwiyubaka
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yasabye inzego za Leta y’u Rwanda zifite mu nshingano insengero ko hakorwa ibishoboka byose izujuje ibisabwa zigafungurwa Abakirisitu bakongera guterana
Darren Watkins Jr. wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka iShowSpeed ategerejwe mu Rwanda, mu ruzinduko rudasanzwe azagirira ku mugabane wa Afurika, aho ateganya gusura ibihugu 28 mu gihe cy’iminsi 20
Bigoranye, Al Hilal Omdourman yanganyije na Marines FC ibitego 2-2, Kiyovu itsinda Rutsiro igitego 1-0 mu mikino y'umunsi wa 12 ya Shampiyona y'u Rwanda.
Umuramyi Israel Mbonyi yasabye Abanyarwanda kuzitabira igitaramo “Icyambu” kizaba ku munsi mukuru wa Noheli, aboneraho kubizeza ko umuntu wese uzacyitabira azatahana umunezero, kuko kizaba ari umwanya wo kuramya Imana no gusabana mu byishimo