Nyuma y’imyaka 18 atanga umusanzu mu mukino wa Basketball mu Rwanda, Mugabe Aristide yatangaje ku mugaragaro ko yasezeye mu gukina Basketball bitewe n’imyaka agezeho.
Uyu mukinnyi wabaye ikirangirire muri Basketball y’u Rwanda, yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X, aho yashimiye abantu bose bagize uruhare muri uru rugendo rwe.
Mu butumwa bwe yagize ati “Nyuma y’imyaka 18 maze nkina umukino wa Basketball, ntangaje ku mugaragaro ko nsezeye gukina Basketball. Ndashimira Imana kubw’uru rugendo. Nkanashima byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwanjye: Umuryango wanjye n’inshuti, abatoza bantoje, bagenzi banjye twakinanaga, abo twahanganye mu mukino, abafana ndetse n’abayobozi b’amakipe. Mwarakoze.”
Mugabe Aristide afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize mu mukino wa Basketball, ndetse mu kwezi kwa Gicurasi 2022, Ishyirahamwe rya Basketball muri Afurika (BAL) ryamushimiye nk’umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda b’icyitegererezo mu mikino yose igihugu cyitabira ku rwego mpuzamahanga.
Icyo gihe yari kumwe n’abandi bakinnyi batatu, bashimirwa uruhare bagize mu gukundisha abakiri bato umukino wa Basketball.
Mugabe Aristide yatangiye gukina Basketball mu 2007, akina muri Rusizi BBC, kugeza mu 2009, yerekeza muri Espoir BBC, yakiniye kuva mu 2009 kugeza mu 2015.
Nyuma yaho yerekeje muri Patriots BBC, yari igitangira, ayibera kapiteni igihe kirekire ndetse ayifasha kwegukana Shampiyona ya 2016.
Patriots BBC yayimazemo imyaka umunani, muri Mutarama 2024 yerekeza muri Kepler BBC aho yakinaga akaba n’umutoza wungirije.
Mugabe Arstide w’imyaka 40 y’amavuko yanakinnye mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball kuva mu 2011, aho yagiye ahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga.
Muri icyo gihe kandi Mugabe yari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, ndetse yanitabiriye imikino y’Igikombe cya Afurika (Afrobasket) mu 2013 no mu 2017, n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ya mu 2018, aho u Rwanda rwabaye urwa kabiri nyuma ya Nigeria.
Uyu munsi Mugabe Arstide yayoboraga Komisiyo y’Abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda.
Uretse kuba yari umukinnyi mwiza wa Basketball, Mugabe Aristide akora mu kigo gishinzwe umutekano cya ISCO, ndetse yakoze no muri Banki ya Kigali.







