Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwagaragaje ko 47% by’abagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 batifuza kongera kubyara cyangwa bifungishije burundu.
Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko mu mezi atatu kuva muri Mata kugera muri Kamena 2026 yinjije arenga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika bigaragaza ubwiyongere bwa 4% ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe nk’icyo cya 2025
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko imiryango ibihumbi 340 muri 360 ari yo imaze gusubizwa ku bujurire bw’ibyiciro yashyizwemo, mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) buri muturage asabwa gutanga.
Urwego Mpuzamahanga Rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatesheje agaciro ubusabe bwa Jean Kambanda na Jean de Dieu Kamuhanda bwo kurekurwa mbere y’igihe, mu byemezo byashyizwe ku mugaragaro ku wa 23 Nyakanga 2026.
Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro igikorwaremezo ‘Imbuto Hub’ gikomatangirijemo serivise nyinshi zifasha abaturage b’ingeri zose kugira imibereho myiza, cyubatswe n’Umuryango Imbuto Foundation.
Kuwa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026, ku cyicaro gikuru cy'Umuryango FPR-Inkotanyi i Rusororo, mu Karere ka Gasabo, hateraniye Inama ya Biro Politiki y'Umuryango FPR-Inkotanyi yayobowe na Perezida Kagame Paul, akaba na Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi.
Ku mugoroba wo ku wa 4 Nyakanga 1973, nibwo Habyarimana Juvenal wari Minisitiri w’Ingabo yakoresheje abasirikare yayoboraga mu guhirika ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda nyamara bari nk’agati gakubiranyije.
Madamu Jeannette Kagame yasabye abahanga, abashakashatsi, abafata ibyemezo n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima gushyira imbaraga mu guhindura ubushakashatsi n’udushya mu bikorwa bifatika, kugira ngo icyuho kikigaragara mu kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana kizibwe burundu.
Perezida wa Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahisemo Nicholas Checker, umudiplomate wahoze ar intasi mu rwego rushinzwe ubutasi rwa Amerika (CIA), nk’uwo yifuza ko aba ambasaderi wa yo mu Rwanda.
Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwagaragaje ko imyemerere ishingiye ku idini igira uruhare mu gufata icyemezo cyo kwisiramuza ku bagabo.