sangiza abandi

Abasirikare babiri ba RDF barangije amasomo y’aba ofisiye bakuru muri Uganda

sangiza abandi

Ba Ofisiye babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Maj Caleb Kamuntu na Maj J.D. Mageza Gasasira, barangije amasomo agenewe Ofisiye Bakuru yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka riherereye i Jinja muri Uganda.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi witabiriwe na Brig Gen JC Ngendahimana, Umuyobozi Wungirije w’Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riri i Nyakinama, ndetse na Col Emmanuel Ruzindana, uhagarariye inyungu za gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Ibi bibaye mu gihe ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) bukomeje gushimangirwa binyuze mu mikoranire itandukanye igamije kurushaho kubungabunga umutekano n’ituze mu karere.

Mu mpera za Mata 2026, u Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye i Kampala, mu gusoza inama ya 12 ya Komisiyo Ihuriweho, JPC, yibanze cyane ku mikoranire mu bya gisirikare, umutekano, n’iterambere ry’ibikorwaremezo.

Ingabo z’ibihugu byombi zikomeje kandi guhurira mu nama z’umutekano, harimo izibera mu duce dutandukanye tw’umupaka nka Kabale na Gatuna, aho baganira ku buryo bwo guhanahana amakuru no gukumira ibikorwa by’abahungabanya umutekano.

Ubufatanye kandi bugaragara mu mikoranire ya Diviziyo ya 2 n’iya 5 za RDF n’iya 2 ya UPDF, aho izo nzego zirinda umutekano ku mipaka ndetse no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Uretse ibikorwa by’umutekano, RDF na UPDF zinashyira imbere ibikorwa byo kwegerana binyuze mu mikino ya gicuti, harimo imikino y’umupira w’amaguru yabereye i Ntungamo n’indi.

Ubufatanye kandi bugaragarira mu kwitabira ibirori bya gisirikare n’iminsi mikuru y’ubutwari ku mpande zombi, aho abayobozi bakuru b’ingabo bagaragaza ubushake bwo gukomeza kubaka umubano ushingiye ku cyizere, umutekano n’ituze mu karere.

Kurangiza kw’aba Ofisiye bombi amasomo muri Uganda ni ikimenyetso cy’uko ubufatanye hagati ya RDF na UPDF bukomeje gutera imbere mu kubaka ubushobozi no gushimangira umutekano w’akarere.

Photos:

[fluentform id="3"]