sangiza abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda n’iya Somalia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

sangiza abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) na Banki Nkuru ya Somalia zasinyanye amasezerano agamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’imikorere ya za banki nkuru, ikoranabuhanga mu by’imari no kugenzura urwego rw’imari.

Aya masezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro byahuje Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, na mugenzi we wa Banki Nkuru ya Somalia, Abdirahman Mohamed Abdullahi, n’abagize Inama y’Ubutegetsi y’iyo banki.

BNR yatangaje ko amasezerano y’ubwumvikane (MoU) yasinywe hagati y’impande zombi ashyiraho urwego rw’ubufatanye ruzafasha ibigo byombi guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, hagamijwe kunoza imikorere no guteza imbere urwego rw’imari.

Azibanda kandi ku nzego zirimo uburyo bwo kwishyurana, kugenzura ibigo by’imari, guteza imbere udushya dushingiye ku ikoranabuhanga mu by’imari, kongerera ubushobozi abakozi, gukora ubushakashatsi no gukumira iyezandonke n’ibitero by’ikoranabuhanga.

Ubu bufatanye buteganyijwe gufasha ibigo byombi gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu guhangana n’ibibazo bishya byugarije urwego rw’imari, kunoza imikorere y’inzego zigenzura amabanki no guteza imbere serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga.

U Rwanda na Somalia bifitanye umubano mwiza ndetse n’ubufatanye bukomeye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, dipolomasi, ubukungu, n’ubutwererane.

Mu Ukwakira 2025, u Rwanda na Somalia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye rusange i Kigali, akubiyemo ibijyanye n’ubutabera, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga (ICT), ndetse n’ubufatanye mu by’amategeko.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, na mugenzi we wa Banki Nkuru ya Somalia, Abdirahman Mohamed Abdullahi bagiranye ibiganiro

Photos:

[fluentform id="3"]