sangiza abandi

Basketball: Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakoreye imyitozo ya mbere muri Angola

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagabo yakoreye imyitozo ya mbere muri i Luanda muri Angola, nyuma yo kugerayo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2026, aho yitabiriye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar.

Iyi mikino iteganyijwe gukinwa kuva tariki 2 kugeza tariki 5 Nyakanga 2026, aho u Rwanda ruri mu itsinda rya C hamwe n’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Guinea na Tunisia.

Mbere yo guhaguruka i Kigali, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Ndizeye Dieudonné yari yavuze ko ikipe yiteguye neza nyuma yo kumara ibyumweru bibiri yitegura ndetse ikina n’imikino ya gicuti avuga ko bishimiye kwakira abakinnyi bashya mu ikipe y’Igihugu.

Umutoza Murenzi Yves nawe yavuze ko u Rwanda rugiye muri Angola kwitwara neza nubwo ikipe yagize ibyago byo gutakaza abakinnyi bari bahamagawe barimo Twizerimana Cyiza Chandelier, Shema Osborn na David McCormack bose batazakina kubera ibibazo by’imvune, ariko yavuze ko ababasimbuye nabo bari ku rwego rwiza n’ubwo ari bato.

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni iya nyuma mu itsinda nyuma yo gutsindwa imikino 3 ya mbere yose ibanza yabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Iyi kipe ikaba izatangira iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi ihura na Guinea, tariki 2 Nyakanga, izakurikizeho Tunisia ku ya 3 Nyakanga, izasoze ihura na Nigeria, tariki 5 Nyakanga 2026.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]