sangiza abandi

Volleyball: Bidasubirwaho u Rwanda ruzakina umukino wa nyuma wa Shampiyona Nyafurika

sangiza abandi

Mu makipe ane yaserukiye u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika y’amakipe y’abagabo muri Volleyball ( CAVB Men’s Club Championship 2026), hasigayemo amakipe abiri, yombi agomba guhura muri ½ cy’irangiza, imwe ikajya ku mukino wa nyuma.

Ni nyuma y’imikino ya ¼ yakiniwe muri BK Arena kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, igasiga Police VC na REG VC zibonye itike ya ½, aho zizahura mu mukino hakavamo ikina uwa nyuma.

Mu mikino ine yahuje amakipe 8 ari muri ¼, hari harimo atatu y’u Rwanda, abiri muri yo yahuye, ariyo Police na Kepler VC. Ni umukino wari ukomeye kuko amakipe yombi yakaniranye cyane, imwe itsinda iseti indi itsinda indi kugeza ubwo zinganyije 2-2 bagakina kamarampaka (seour), bikarangira Police itsinze amaseti 3-2.

Yahise igera muri ½, yasanzemo REG VC, yari yagezemo imaze gusezerera Kenya Ports Authority (KPA), iyitsinze amaseti 3-1. Izi kipe zombi z’u Rwanda zizahurira ku mukino uzagena igera ku wa nyuma, bisobanura iyandikwa ry’amateka mashya y’ikipe y’u Rwanda izaba ibikoze bwa mbere mu mateka.

Andi makipe ari muri ¼ ategerejwe kumenyakamo izisanga izi muri ½, arimo Al Ahly na FUS Rabat zigomba kwisobanura, ndetse na Petrojet yo mu Misiri na PAD yo muri Cameroon nazo zigomba kwisobanura, itsinzwe igasigara.

Izizakomeza muri aya makipe, na zo zizahura, itsinze ihura n’izava hagati ya Police na REG, zikine umukino wa nyuma hamenyekane uwegukana igikombe. Imikino ya 1/2 iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026.

Iri rushanwa rigeze ku munsi wa 8,  ryatangiye gukinirwa i Kigali ku ya 22 Mata 2026, ryari ryitabiriwe n’amakipe 24 yo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, arimo ane y’u Rwanda.   

Photos:

[fluentform id="3"]