sangiza abandi

Brig Gen Rwivanga yasabye urubyiruko gukunda igihugu no kurangwa n’indangagaciro zibafasha kurwubaka

sangiza abandi

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yasabye urubyiruko gukunda igihugu mu buryo bw’ibikorwa no kugira imyitwarire myiza irimo kwiyubaha, gukunda igihugu, gukorera hamwe no kurangwa n’ukuri, avuga ko ari indangagaciro zafashije u Rwanda kugera aho rugeze mu rugendo rw’iterambere.

Yabitangaje mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rugera ku 150 rwaturutse mu bigo by’amashuri atandukanye birimo na kaminuza 35, rwitabiriye inama y’ihuriro ry’abayobozi bato izwi nka Young Leaders’ Breakfast Network Gathering, yabereye i Kigali, yateguwe na Africa Youth Leadership Forum (AYLF) ku bufatanye na Cornerstone Development Africa.

Brig Gen Rwivanga yavuze ko kugira igihugu gitekanye, gifite iterambere n’isura nziza bisaba uruhare rwa buri wese, by’umwihariko urubyiruko.

Ati “Ni iby’ubusa gukora cyane ariko ntiwite ku buzima bwawe. Kuki wanywa inzoga ukangiza umubiri wawe n’impyiko, hanyuma mu myaka yaza 60 ukaba ari wowe wa mbere ugenda? Gira imibereho irangwa n’ikinyabupfura.”

Yibukije urubyiruko ko abarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda bari mu myaka yabo y’ubuto, abandi bari mu myaka ya za 30 nka Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’abandi basirikare bakomeye b’igihugu, ababaza niba ibyo bakoze uyu munsi bo babigeraho.

Brig Gen Rwivanga yasabye urubyiruko kwiga, kugera ku nzozi zabo n’ubumenyi buhanitse, ariko ntibibagirwe kugaruka mu gihugu no kugikorera, kuko aricyo kiza imbere.

Ati “Ibihugu byinshi byateye imbere, intambwe ya mbere bayiteye kubera gukunda igihugu. Natwe dushobora kubaka u Rwanda rutekanye, ruzira umwiryane, rufite agaciro kandi rwishimira ibyagezweho.”

Yavuze ko kurinda ibyo igihugu kimaze kugeraho bisaba umurava, ubwitange n’ubushake bwo kugira igihugu icy’Abanyarwanda koko.

Ati ” Gukomeza no kurinda ibyo igihugu cyagezeho bisaba ubwitange, kumva ko bireba buri wese, no kugira ikinyabupfura. Buri Munyarwanda, cyane cyane urubyiruko, afite inshingano yihariye yo kuyobora rurangwa n’indangagaciro. Nimuheshe agaciro igihugu cyacu tubinyujije mu myitwarire myiza, kwerekana urukundo rwacyo mu bikorwa, gukomeza ubumwe bwacu. Ubwo ni bwo buryo twubaka igihugu gikomeye, gitera imbere kandi gifite agaciro.”

Yasoje avuga ko ubuyobozi atari imyanya abantu bahabwa, ahubwo ari inshingano isaba kwitanga, kugira ikinyabupfura no gukorera abandi mu buryo burangwa n’ubumuntu.

Insanganyamatsiko y’iyi nama yibanze ku miyoborere ishingiye ku ndangagaciro nk’uburyo bwo kuzana impinduka nziza mu gihugu”, hagamijwe kurera neza abayobozi b’ejo hazaza bafite indangagaciro zibereye igihugu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]