sangiza abandi

Bruce Melodie yasubije Yago wavuze ko indirimbo ‘Irya 4’ ishobora kuyobya abantu

sangiza abandi

Umuhanzi Bruce Melodie yasubije mu buryo bw’ikinyabupfura Yago umaze iminsi anenga indirimbo ye nshya yise “Irya 4”, avuga ko ubutumwa bwayo bushobora kuyobya abantu.

Yago yari yagaragaje ko atishimiye ibikubiye muri iyi ndirimbo, avuga ko hari inama Bruce Melodie atanga zishobora kugira ingaruka ku bantu bazumvise.

Bruce Melodie, wari usanzwe atuje kuri ibi bitekerezo, yamusubije amwibutsa ko amwe mu mategeko ari mu “Irya 4” atagenewe buri muntu, ahubwo ko agira abo areba bitewe n’imibereho yabo.

Mu butumwa bwe, Bruce Melodie yagize ati: “Itegeko rya mbere ntabwo rireba inzanga; ntabwo wasaba umuntu usanzwe ari bazanga kwiga kwigira inzanga. Itegeko rya kabiri ntabwo rireba injajwa; ntabwo wasaba injajwa kugira ibanga.”

Iyi mpaka yongeye gukura amatsiko ku ndirimbo “Irya 4”, yasohotse ku wa 25 Nzeri 2026, aho iyi ndirimbo ya Bruce Melodie imaze kurenza inshuro milliyioni bayirebye kuri youtube mu minsi 6 imaze isohotse.

Photos:

[fluentform id="3"]