sangiza abandi

Bugesera : Abantu 28 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge

sangiza abandi

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere Bugesera, yatangaje ko abantu 28 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge, abandi 400 nabo bakaba barajyanywe kwa muganga.

Hashize iminsi mu karere ka Bugesera hagaragaye ikibazo cy’inzoga z’itujuje ubuziranenge by’umwihariko mu Murenge wa Ngeruka, aho zahitanye n’abantu.

Ubwo abaturage bari mu gikorwa cy’Umuganda gisoza ukwezi kwa Gashyantare, ubuyobozi bwa Polisi muri aka karere ka Bugesera, bwatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare gusa, abantu 28 bishwe n’inzoga z’inkorano abandi bajyanwa kwa muganga.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu karere ka Bugesera, SSP Emerthe Uwitonze, yasabye abaturage kwirinda izi nzoga kuko zambura abantu ubuzima.

Ati ” Izi nzoga zimaze guteza ikibazo gikomeye cy’ubuzima aho imibare itugaragariza ko hari abamaze gutakaza ubuzima, abandi bikabaviramo ubuhumyi n’izindi ndwara bazira kuba bazinyoye. Ibi biratwereka ko iki kibazo ari ikibazo cy’ubuzima rusange, kigomba guhagurukirwa na buri muturage wese.”

Akomeza agira ati ” Inzoga zitujuje ubuziranenge zishobora gutera uburwayi bukomeye, ubumuga cyangwa urupfu. Mbere yo kunywa, tekereza ku buzima bwawe, umuryango wawe no kuhazaza hawe. Irinde kunywa inzoga zidakorewe ahantu hazwi, zidafite ibirango byemewe cyangwa zigurishwa mu bwihisho.”

Yasabye abacuruza izi nzoga zitujuje ubuziranenge kubireka kuko bigize icyaha.

Ati ” Gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge , ni icyaha gihanwa n’amategeko. Gushyira inyungu imbere y’ubuzima bw’abantu ni amahitamo mabi, bishobora kugukururira ibyago bikomeye birimo igifungo n’amande. Reka guhungabanya ubuzima bw’abaturanyi bawe n’igihugu muri rusange. Niba ushaka gukora ubucuruzi bw’inzoga , bukore bwemewe n’amategeko kandi bukurikije amabwiriza y’ubuziranenge.”

SSP Emerthe Uwitonze yasabye abaturage gutanga amakuru ku hantu hari ubucuruzi bw’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati ” Umuturage afite inshingano zo kurinda ubuzima bwe n’ubw’abandi. Mu gihe umenye cyangwa wumvise amakuru ajyanye n’icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, ihutire kumenyesha ubuyobozi cyangwa inzego z’umutekano.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]