sangiza abandi

Bwa mbere mu Rwanda hatangiye guhingwa ‘Turmeric ‘

sangiza abandi

Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, Sosiyete ProDev Kayonza niyo yatangiye guhinga igihingwa cya Turmeric cyifashishwa mu kuryoshya ibiryo .

Iki gihingwa kandi cya turmeric gikoreshwa nk’ikirungo cyangwa se indyoshya ndyo, ariko ibiyigize biyiha ubushobozi bwo kugirira akamaro kanini ubuzima bwa muntu.

Iki kirungo cya Turmeric gifite kandi akamaro kenshi harimo n’ibijyanye n’ubwiza ndetse n’ibirebana no kurinda ndetse no kuvura indwara.

Turmeric mu karere ka Kayonza iri mu bihingwa byahinzwe n’iyi sosiyete , ku buso bwa hegitare 350 , buhingwaho ibihingwa bitandukanye birimo soya, ibigori, indabyo . ariko cyo gihingwa kuri hegitari icyenda .

Mu Rwanda gisanzwe gitumizwa mu mahanga cyane mu gihugu cya Kenya bikongerera abaguzi igiciro cyacyo.

Mutunzi Alex ureberera ubu buhinzi, yavuze ko babanje gukora igerageza kuri iki gihingwa ku buso buto bareba niba ubu bwashoboka mu Rwanda.

Ati ” Guhinga Turmeric birashoboka kuko twabashije kubikorera igerageza . Mu gihembwe cy’ihinga cy’ubushize, twari twabanje kugikorera igerageza, tugihinga ku buso buto . Ni igihingwa cyoherezwa hanze y’igihugu kandi ibyoherezwa hanze y’igihugu byinjiza amadovize, byungura ubikora ariko kandi bikungura n’igihugu muri rusange . “

Ikindi kandi tubona tuzagira umusaruro mwinshi ku buryo twizera neza ko kizagirira inyungu yaba ari twebwe ndetse no ku bandi .”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza  , Hategekimana Fred, avuga ko nyuma y’igerageza ku buso bunini, iki gihingwa kizatanga umusaruro yaba ku muturage ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati ” Ni igihingwa gishya ariko navuga nyuma yo gukora ubushakashatsi babona ko kibereye na buriya butaka ariko nanone kikaba ari igihingwa mu bihugu by’amahanga by’umwihariko mu Burayi gikoreshwa cyane.

Ni igihingwa kiri guhingwa iwacu ariko kikaba kiri kwinjiriza abaturage amafaranga kuko hari abaturage bahakora umunsi ku wundi, bahembwa, batunze imiryango yabo mu mafaranga binjiza.

Akomeza agira ati “Tukabona ko hariya kiri mu igerageza, nigifata umurongo , tuzakangurira n’abaturage begereye buriya butaka ku gihinga , nabo binjize amafaranga . Ni kiba cyatangiye kujya ku isoko, kiratangira kwinjiriza igihugu amafaranga akomoka ku bintu byoherezwa mu mahanga . ”

Ni iki ubushakashatsi buvuga kuri iki gihingwa ?

Ubushakashatsi bwakorewe iki gihingwa bugaragaza ko ibuza ikorwa rya histamine, igira uruhare mu gutuma habaho ubushyuhe mu buhumekero, kurwanya indwara, ariko iyo ibaye nyinshi ituma habaho kuryaryatwa (allergies).

Iyo ishobora gutera uduheri ku mubiri ndetse no kubyimbirwa byatewe n’ubwivumbure. Turmeric ifasha kandi mu korohereza abarwayi ba asima.

Abavuzi gakondo bo ku mugabane wa Aziya cyane cyane abahinde, bakunze kugikoresha mu kuvura ibishishi n’ibindi biheri byo ku ruhu. Ndetse ubushakashatsi bwa vuba bwerekanye ko curcumin iri muri iki kirungo ifasha mu kubivura.

 Ubushakashatsi bwakozwe mu 2006 bwagaragaje ko turmeric ifite ubushobozi bwo kuvura indwara zifata mu ngingo harimo rubagimpande, indwara z’imitsi na goute. Ngo ni byiza kunywa amazi ashyushye arimo iki kirungo cya turmeric mu gitondo.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe muri gashyantare 2008 bwerekanye ko curcumin iboneka muri turmeric irinda umutima kubyimbirwa mu buryo budasanzwe, ikanabuza umuvuduko udasanzwe, n’izindi ndwara z’umutima zinyuranye.

Yifashishwa nk’ibirungo mukuryoshya ibiryo
iki gihingwa gikorwamo amavuta afasha uruhu kumera neza

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response