Bwiza yashyize hanze indirimbo yahuriyemo na The Ben, bise “Bestfriend”, yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Loader no mu buryo bw’amashusho na John Elarts.
Amakuru atangazwa na Igihe avuga ko byari biteganyijwe ko amashusho y’iyi ndirimbo atunganywa ba Bob Pro, ariko aza kwivana muri uyu mushinga birangira asimbujwe Umurundi John Elarts.
Uyu musore uzobereye mubyo gutunga amashusho y’indirimbo si ubwa mbere akorana n’aba bahanzi, kuko ari nawe watunganyije ‘Ni Forever’ ya The Ben, na ‘To you’, ’Soja’ na ’Painkiller’ za Bwiza.
Indirimbo ‘Best Friend’ ya The Ben na Bwiza igaruka ku rukundo rw’abantu babiri rushingiye ku bushuti bwihariye bafitanye.
Iyi ndirimbo kandi yamaze kugera ku mbuga zicuruza imiziki ndetse na Youtube, ikaba ari indirimbo yishimiwe n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda muri rusanjye.





