Umukinnyi wa filimi nyarwanda, Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky, yavuze ko nyuma y’imyaka isaga ibiri agerageza kwihanganira ikibazo afitanye n’abantu bamusebya , yafashe icyemezo cyo kwitabaza inzego z’amategeko nyuma yo kuvuga ko icyo kibazo cyageze ku bana no ku muryango we.
Micky yavuze ko kuva mu 2024 kugeza muri uyu mwaka wa 2026, yagiye agerageza kwirinda ko amakimbirane afitanye n’abantu bamusebya yakomeza gukura, avuga ko atigeze yifuza ko hari umuntu ufungwa cyangwa ngo ubuzima bwe bwangirike kubera ibyo bibazo.
Mu ibaruwa yanditse asobanura impamvu yifashishije inzira y’amategeko, Micky yavuze ko amaze igihe yumva amagambo atandukanye, akabona n’ibikorwa atemeranyaga na byo, ariko agahitamo kwihangana no kwirinda amakimbirane, yizeye ko ikibazo kizageraho kigakemuka.
Yavuze ko uko igihe cyagiye gihita, ibintu byakomeje gukura kugeza ubwo ikibazo cyageze ku bana be, ari na byo byatumye afata umwanzuro wo kutongera guceceka.
Ati: “Byageze n’aho ikibazo kigera ku bana banjye, kandi aho ni ho nabonye ko ntakwiye gukomeza guceceka.”
Micky yavuze ko icyemezo cyo gutanga ikirego atagifashe mu rwego rwo kwihorera cyangwa kongera amakimbirane, ahubwo ko yabanje kugerageza kwihangana no gushaka uburyo bwo kwirinda ko ibintu birushaho kuzamba.
Yasabye Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, gusuzuma ikibazo cye n’ibimenyetso bihari, avuga ko icyo ashaka atari ukwihorera cyangwa kugirira undi muntu nabi, ahubwo ko yifuza ko ukuri kumenyekana n’uburenganzira bw’umuryango we bukubahirizwa.
Ati: “Icyo nsaba ni uko ukuri kumenyekana, uburenganzira bw’abagize umuryango wanjye bukubahirizwa, kandi niba hari icyaha cyakozwe, kigakurikiranwa hakurikijwe amategeko.”
Micky yavuze ko amaze igihe agerageza kwirinda amakimbirane, ariko ko kuri ubu yahisemo kureka inzego zibifitiye ububasha zikagira uruhare mu gukurikirana ikibazo cye.
Yasoje avuga ko yizeye ubutabera kandi ko yifuza ko ikibazo cye kizakurikiranwa hashingiwe ku kuri, ibimenyetso n’amategeko, aho kuba urwango cyangwa kwihorera.









